Gicumbi: Green Gicumbi yatumye abaryaga bavuye guca inshuro bahindurirwa ubuzima

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bo mu Mirenge 9, ikorerwamo n’umushinga Green Gicumbi, bavuga ko wabahinduriye ubuzima cyane kuri bamwe ngo baryaga bavuye guca inshuro mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Abo baturage bavuga ko muri uyu munshinga ugamije kwita ku bidukikije, bavuga ko mu gihe cy’imyaka 5 babona imirimo, igendanye no kubungabunga ibidukikije, bagahabwa amahugurwa ku bijyanye no kwizigamira ndetse no gucunga ibimina na koperative byatumye bahindura imibereho biteza imbere.

Mutuyimana Penine wo mu Murenge Kaniga yagize ati: “Njyewe iyi Green Gicumbi itaragera ino naryaga mvuye gutera ibiraka ahitwa Rwene muri Uganda, rimwe na rimwe amafaranga sinyatahane kandi urumva n’uwo munaniro byabaga ari ibintu binkomereye, nyuma yaho rero uyu mushinga warajre tubona imirimo mu gukora amaterasi y’indinganire, bakaduhembera iminsi 15 bituma mbona ifaranga ntangira kujya mu matsinda ndizigamira.”

Akomeza agira ati: “Twebwe twungutse inshuro 2, twabonyemo akazi, dukorerwa amaterasi y’indinganire kandi baduha imbuto y’ibirayi n’ifumbire duhera aho twiteza imbere kuko byatumye mbona igishoro, ubu mfite inka kuko ubwatsi ndabufite kandi iyo nka ikomoka mu musaruro w’ubuhinzi, ubu nanjye ntanga imirimo rero, mu gihe nacaga inshuro.”

Uwizeye Jean Felix we avuga ko Green Gicumbi yatumye babasha kwizigamira ngo bari bazi ko amavuta y’umugabo ngo ni amurayeho.

Yagize ati: “Nari nzi ko icyo umuntu yariye ari cyo cye, nabonaga ifaranga ngahita ndikoresha rimwe na rimwe mu bidafite umumaro, bampaga amafaranga y’ikimina nkagura inyama, inzoga, naba nagerageje ngasagura minerivali, ntabwo nari nzi ko ari igihembo, ariko kuri ubu namenye kwizigamira ndetse ngira na konti ku buryo ntabura miliyoni nibura, ibi mbikesha kuba narazamuye imyumvire, kandi n’ubutaka bwajye, nyuma yo kubakirwa amaterasi y’indinganire umusaruro wariyongereye.”

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko koko abaturage nyuma yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe byatumye na bo ubwabo bihaza ku mirire nyuma yaho bakora ubuhinzi bwa kinyamwuga atari bwa bundi bwa buke ndamuke, aho umuntu ahinga ibigori akumva yabyotsa bikarangirira aho.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney

Yagize ati: “Tubona ubuzima bw’abaturage bwarahindutse mu iterambere nyuma yo kubungabunga ibidukikije, kuko nyuma y’uko ubutaka bwabo bufatwa neza, bateye icyayi, ikawa, imyaka inyuranye kandi bigatanga umusaruro kuko ubutaka bwabo ifumbire bashyizemo ntigenda, bigatuma igira akamaro, aha rero bahawemo imirimo bituma biteza imbere, ikindi ni uko bibumbiye mu makoperative kandi nayo bamenye kuyacunga, kandi amahugurwa aba agamije no gukomeza kurinda ibyagezweho, turabasaba rero gukomeza gufata neza ibyo bagejejweho no kubiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel na we ashimangira ko Green Gicumbi yarahinduye imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel

Yagize ati: “Imirenge cyane ituriye imipaka koko yahinduye imibereho, kuko ni yo ya mbere yamenye ko ubwizigame no kubyaza umusaro ubutaka bwabo, ku bijyanye no kurya bavuye guca inshuro byo igihugu cyacu cyashatse ibisubizo, uhereye kuri uyu mushinga watanze imirimo, nta muntu rero twavuga ngo ajya gushaka akazi agumayo, kuko nk’ubu bahawe akazi mu gukora indinganire ndetse no kuvugurura amashyamba ni ibintu rero natwe duhamya ko byahinduye imibereho y’abaturage ndetse n’imisozi yari ihanamye irwanwaho isuri.”

Green Gicumbi yatangiye kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020, uha abaturage basaga ibihumbi 11 imirimo biteza imbere.

Akarere ka Gicumbi kugeza ubu abaturage bagera ku bihumbi 28 bari munsi y’umurongo w’ubukene ariko abagera ku bihumbi 14 batangiye gushyirwa muri gahunda ibateza imbere binyuze muri Girinka n’ibindi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE