Gicumbi: Biteguye gufatanya na Perezida Kagame muri manda nshya

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro hateraniye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’u Rwanda n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bazindukiye mu birori byo gukurikirana irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwwa gukomeza kuyobora u Rwanda.

Hirya no hino mu Karere ka Gicumbi, abaturage bahamya ko bamuri hafi mu rugendo rwa manda nshya agiye kurahira ndetse ngo nta cyababuza gukurirana ibyo birori.

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, bahamya ko iyi manda nshya ya Perezida Paul Kagame bazayigendanamo na we, kubera ibyiza yabagejejeho ndetse bakaba bafite icyizere cy’uko ibiri imbere ari byo byiza kurushaho.

Habineza Stanislas wo mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna, Umudugudu wa Ruhashya, avuga ko yakiriye neza indahiro ya Paul Kagame ndetse ko yiteguye kumva imigabo n’imigambi mu ijmambo rye kugira ngo azabone uko amufasha mu kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Uyu munsi usobanuye byinshi kuko ni bwo Perezida wacu agaragaza inshingano agomba kongera kudukorera. Abitubwira nk’abaturage kugira ngo tumenye ko binyuze mu mucyo. Ikintu tumwitezeho rero ni ugushyira mu bikorwa ibyo yadusezeranyije kandi twizeye ko azabikora.”

Habineza Stanislas yakomeje avuga ko nubwo atabashije kujya kuri Sitade Amahoro, araba ateze amatwi radiyo. Ati:”Perezida wacu tuzamushyigikira muri iyi manda dusigasira ibyo twagezeho. Ntabwo ndabasha kugerayo ariko urabona ko radio yanjye nayiteguye rwose ndamukurikirana.”

Abaturage bo muri aka Karere ka Gicumbi bavuga ko imihanda myiza yabagejejeho umuriro w’amashanyari n’ibindi ari moteri ibatera imbaraga zo gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Mureshyankwano Goreth we yemeza ko nyuma yo kubona amashanyarazi akaba acana, abona byose byamaze gusa n’ibikemuka.

Ati: “Ibibazo by’umwijima byarakemutse. Mbere ntabwo nagiraga umuriro ariko nawe urabona ko ubu usigaye warangezeho nanjye. Ntegereje ko arahita ubundi nanjye nkakomeza kubana na we mu nshingano ze kuko ni Imana yamuduhaye.”

Uretse muri Gicumbi kandi, abaturage batandukanye bo mu Rwanda hose no hanze bazindutse kare cyane bagera kuri Sitade Amahoro, aharabera ibirori nyirizina byo kurahira kuri Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 11 Kanama 2024 saa cyenda z’amanywa.

Ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barenga 20 n’abandi bahagarariye za Guverinoma n’Imiryango Mpuzamahanga.

ABaturage bo mu Karere ka Gicumbi bishimira ko n’Umujyi wa Gicumbi wateye imbere bidasubirwaho
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE