Gicumbi: Amaterasi y’Indinganire yahinduye Ubuzima bwa Mukandayisenga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mukandayisenga Florence, umubyeyi w’imyaka 47 utuye mu Kagari ka Nyaruka mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, ni umwe mu baturage bahinduriwe ubuzima n’ubuhinzi bukozwe ku materasi y’indinganire.

Ubu afite amahirwe yo kubaho neza, atanga akazi, kandi yubatse inzu igeze ku gaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 800ariko ateganya ko izarangira igeze muri 4, abikesha ayo materasi yakozwe n’umushinga Green Gicumbi.

Mukandayisenga, ufite abana batandatu, avuga ko mbere y’uko amenya iyi gahunda yari afite imirima myinshi ariko yatangaga umusaruro utamuhaga ubushobozi bwo gutunga umuryango ngo ku buryo yahoraga ashaka indi mirimo y’igihe gito kugira ngo abone amafaranga.

Yagize “Nari mfite imirima myinshi ariko nagendaga mbona umusaruro muke. Nateraga ibilo 20 by’ibirayi, nkakuramo 35, ariko ntibyahazaga umuryango wanjye. ubwo natangiye guhinga ku materasi y’indinganire, umusaruro wanjye wikubye inshuro 10. Ubu nsigaye nsarura ibiro 500 by’ingano aho mbere nakuragamo 70.”

Impinduka zigaragara ku buzima bwa Mukandayisenga

Mukandayisenga avuga ko amaze imyaka ine akorera ku materasi y’indinganire, kandi yishimira ko yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 800 Frw, afite abakozi batatu bahembwa buri kwezi, ndetse agahinga neza akabona ifumbire ituma ubutaka butangirika.

Yagize ati: “Umusaruro wanjye uriyongera, nkabona ubwatsi buhagije ku nka yanjye, ifumbire, kandi mbasha kubika amafaranga buri gihembwe. Abana banjye bose bariga, kandi natanze akazi ku baturage batatu. Ubu ntegereje ko inzu yanjye izarangira, ifite agaciro ka miliyoni 4 Frw.”

Umuyobozi wa Green GicumbiJean Marie Vianney Kagenza, uyobora umushinga Green Gicumbi, asobanura ko gahunda yo kubaka amaterasi y’indinganire ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubuhinzi mu karere.

Yagize ati: “Iyi gahunda ntigamije gusa kongera umusaruro, ahubwo ni uburyo bwo kurengera ubutaka no gukumira isuri. Amaterasi afasha mu kubungabunga ubutaka kandi akongera ubushobozi bw’umusaruro. Twabonye impinduka zifatika ku baturage benshi, harimo na Mukandayisenga, babona inyungu mu buhinzi, bakabona n’akazi ku baturanyi babo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashimangira ko ubuhinzi bukozwe ku matarasi y’indinganire bwatanze ibisubizo by’ingenzi mu kurwanya ubukene no guteza imbere abaturage.

Yagize ati: “Ubuhinzi bushingiye ku materasi y’indinganire bwahinduye isura y’ubuzima bw’abaturage bacu. Ni gahunda y’ingenzi mu kurwanya isuri no kongera umusaruro. Abaturage barushijeho kugira imibereho myiza, abana bariga neza, kandi ubukene buragabanyuka. Dushyigikiye cyane iyi gahunda kandi turifuza ko ikomeza gukura no kugera no ku bindi bice by’akarere.”

Mu mushinga wa Green Gicumbi, amaterasi y’indinganire yakozwe ku buso bungana na hegitari 1,450, harimo hegitari 600 z’amaterasi y’ishingiro (radical terraces) na hegitari 850 z’amaterasi y’ikora (progressive terraces) na hegitari 3000 zakozweho imiringoti, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55%.

Gahunda ya Green Gicumbi igamije gukangurira abaturage kubaka amaterasi y’indinganire, kurwanya isuri, no kongera umusaruro w’ubuhinzi. Uruhare rw’abayobozi b’Inzego z’ibanze, abaturage n’abaterankunga ruri mu guhindura imibereho y’abaturage.

Mukandayisenga ni urugero rwiza rw’ukuntu gahunda zishobora guhindura ubuzima bw’umuturage, zimugira uwunguka, umushoramari, kandi zigafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Mukandayisenga yiteze gusarura ibiro 500 by’ingano mu materasi y’indinganire
Amatarsi y’indinganire atanga n’ubwatsi bw’amatungo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE