Gicumbi: Abakora mu birombe by’amabuye y’Agaciro bataka kutagira ubwishingizi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro baravuga ko babangamiwe n’imikorere y’ababakoresha, aho bakora badafite ubwishingizi bwo kwa muganga, kandi iyo habaye impanuka cyangwa umuntu aguye mu kirombe nta n’impozamarira ihabwa umuryango we.

Kubwayo Simeon w’imyaka 27; ni umwe mu bakoze mu kirombe cyo mu Miyove ahitwa Ibanda, acukura Zahabu, avuga kuri ubu ko afite ikibazo cy’indwara z’ubuhumekero ariko kugeza ubu ntafashwa kwivuza, ikindi ngo n’abagwa mu birombe ntibabona impozamarira.

Yagize ati: “Nta bwishingizi tugira, igihe urwaye urivuza ku giti cyawe, ikindi nta bikoresho by’ubwirinzi tugira. Hari mugenzi wanjye waguye mu kirombe baramushyinguye gusa, nta n’igiceri bahaye umuryango we, kandi yaguye mu isimu, hano rwose abantu barapfa.”

Mundanikure Ester (Amazina yahawe) ni umwe mu bagore bakora imirimo y’ubucukuzi aho atwara ibitaka, avuga ko bakora mu buzima bubi cyane, kuko baba bizeye ko ni yo ngo bahura n’ikibazo mu kirombe nta nkunga cyangwa ubwishingizi bw’umukoresha babona.

Yagize ati: “Uzi gukora amasaha icyenda ku munsi, nta masaha y’ikiruhuko, nta bwishingizi, nta bufasha? Iyo narwaye hano ntacyo bibabwira bahita bansimbuza undi, twifuza ko ibigo nk’ibi biba byashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga byajya bigira ubwishingizi.”

Nzabonimpa Tharcisse, avuga ko yigeze gukomereka ikirenge igihe ikibuye cyamugwiriye, nyuma yo gukomereka yivuje mu buryo bwa gakondo cyane ko ngo atari yatanze ubwisungane mu kwivuza

Yagize ati: “Nta buryo nari mfite bwo kujya kwa muganga. Ni bwo nasanze ubuzima bwacu ko buri mu kaga. Nibura Leta yadufasha, ikigisha abayobozi b’ibigo kujya badutangira ubwishingizi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yemera ko ikibazo cy’abakozi badafite ubwishingizi bukomeje kugaragara mu bucukuzi buto, ariko ko hari ingamba ziri gutegurwa.

Yagize ati: “Hari ivugurura riri gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) kugira ngo abafite ibirombe bemewe batange uburenganzira bwose bugenerwa umukozi, harimo ubwishingizi n’umutekano w’akazi.”

Ntihinyurwa Narcisse, ushinzwe ibikorwa muri Sosiyete ya Mining Ngari, mu kirombe giherereye mu Murenge wa Miyove ntabwo yemeranya n’abavuga ko badahabwa impozamarira cyangwa ubwishingizi baba batari abakozi bo mu birombe

Yagize ati: “Abavuga ibyo byose nta mukozi wacu, urimo abo bose barabeshya kuko abakozi bacu bafite ubwishingizi, abo bakunze guhuriramo n’ingorane ni abagwirwa n’iborombe bagiye kwiba, aba rero ntitwababazwa.”

RIB mu butumwa bwayo isaba abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe, ariko nanone ivuga ko iki kibazo itari ikizi gusa ngo igiye ku biganirizaho inzego bireba nk’uko Umukozi wa RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude abivuga.

Yagize ati: “Twese hamwe n’abafite ibirombe bicukura amabuye y’agaciro, ndetse n’ubuyobozi, ubu tugiye kubiganiraho amategeko akurikizwe.”

Impuguke mu burenganzira bw’umurimo zisaba ko RDB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze bibishyiramo ingufu, kandi ababikora badafite ibyangombwa bagahagarikwa.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE