Gicumbi: Abageze mu za bukuru bize gusoma no kwandika bicuza igihe bataye mu bujiji

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mu karere ka Gicumbi, bamwe mu baturage bageze mu zabukuru batangaza ko bicuza igihe cyose bamaze mu buzima batabasha gusoma no kwandika. Bavuga ko kutagira ubwo bumenyi byabagiragaho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, haba mu mibereho, mu rukundo ndetse no mu mibanire n’abandi.

Aba baturage bamaze umwaka biga gusoma no kwandika, binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi n’umushinga Green Gicumbi, ubu barashima intambwe bateye n’uko ubuzima bwabo bwahindutse.

Kubwimana Jean Claude, w’imyaka 58, utuye mu Murenge wa Kaniga, avuga ko yabaye mpumyi mu gihe cy’imyaka 57 kuko ngo yakundaga guhura n’ibihombo bikomeye haba mu bukungu n’imibereho myiza.

Yagize ati: “Kuba narize ngeze mu  zabukuru, ariko ndicuza imyaka yose nabuze ubumenyi. Nari impumyi. Nageraga mu kabari nkasinyishwa ku madeni ntazi, rimwe bakananyiba iyo babaga bagomba kungarurira . Ubu ibyo sinakongera kubigwamo kuko ubu narahumutse.”

Yongeraho ko yabuze umukobwa yagombaga kubana, ngo kitamenyagusoma no  kwandika byatumye abengwa.

Yagize ati :“Hari umukobwa twakundanaga, we yari azi kwandika, yanyandikiraga ibaruwa , kumusubiza nkajya kuyandikisha ku wundi musore.

Umunsi umwe uwo musore wajyaga amfasha gusubiza amabaruwa akanayamujyanira byarangiye amunyambuye, anyambura urukundo, ubwo namaze kumenya gusoma no kwandika ndumva mvutse ubwa kabiri.”

Mukamana Alphonsine, w’imyaka 55 wo mu Murenge wa Mukarange, avuga ko atigeze abona amahirwe yo kwiga, kuko kera higaga abahungu gusa, ibi ngo byatumye, ndetse adatunga na telefone kubera ko atari azi gusoma no kwandika.

Yagize ati: “Mu bihe byacu umukobwa ntiyemererwaga kwiga. Byatumye nzira ubujiji imyaka myinshi. None uyu mwaka wa 2025 ni bwo namenye gukoresha telefone. Mbese nazutse muri uyu mwaka. Ubu ndasoma icyapa, sinzongera kuyoba ku muhanda.”

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Jean Marie Vianney Kagenza, avuga ko kwigisha gusoma no kwandika byari ngombwa, kuko ubumenyi bw’ibanze ari ishingiro ry’iterambere.

Yagize ati: “Twahuguye abantu 632 ku bintu bitandukanye: gucunga umutungo, gukorana n’ibigo by’imari, kubungabunga ibidukikije, ubuhinzi bwa kijyambere n’ibindi. Ubu barashoboye kandi barigisha bagenzi babo.”

Yongeraho ko kwishyira hamwe mu matsinda byabaye imbarutso y’impinduka mu mibereho  n’iterambere mu bukungu

Yagize ati: “Amatsinda abafasha gusangira ubumenyi, kwizigama no gutera imbere. Ni yo mpamvu hari abamaze guhabwa ibihembo n’inkunga yo gukomeza kwizamura mu matsinfa yabo no mu miryango yabo bwite.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abahawe amasomo kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.

Yagize ati: “Turabasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kwihangira imirimo, kwiteza imbere no gufasha abandi bataragira ayo mahirwe, kandi natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi.”

Umushinga Green Gicumbi, watangijwe ku ya 26 Ukwakira 2019 mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ugamije kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu baturage, kugarura no kurengera imigezi n’ubutaka bwangiritse, binyuze mu gusakaza amafunguro no guteza imbere uburyo bw’ubuhinzi buhanga butangiza ubutaka, n’ibindi.

Mukamana Alphonsine, ni umwe mu bishimiye ko yize gusoma no kwandika
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE