Georgia: Urukiko rwakatiye uwahoze ari Perezida gufungwa imyaka 4

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urukiko rwo muri Georgia rwakatiye uwahoze ari Perezida, Mikheil Saakashvili igifungo cy’imyaka ine n’igice nyuma yo kumushinja kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwo yavaga muri Ukraine rwihishwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi ishimangira ko ibihano biri gufatirwa Mikheil bishingiye ku mpamvu za Politiki kandi ko Guverinoma ishinjwa gukoresha nabi demokarasi kandi bari kwigizayo uyu mugabo kugira ngo bongere bihuze n’u Burusiya budacana uwaka na we.

Mu cyumweru gishize na bwo yakatiwe imyaka icyenda azira gukoresha nabi amafaranga ya Leta kuva mu 2009 kugeza 2012, igihe yari Umukuru w’Igihugu.

Mikheil Saakashvili yabaye Perezida wa Georgia kuva mu 2004 kugeza mu 2013.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Saakashvili yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye byamugonganishije n’amategeko bituma ahunga, gusa mu 2018 ubwo yavaga mu buhungiro yahise afatwa kubera ibyaha byo kurenga ku mategeko no gukoresha nabi ububasha bwe igihe yari Perezida.

Mu 2021, Saakashvili yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamywa ibyaha yakoze ku buyobozi bwe ndetse biteza impaka mpuzamahanga aho abamushyigikiye bavugaga ko bikozwe hagamijwe kumutesha agaciro no kumubuza gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Imibereho ye mu gihe yari afunzwe, cyane cyane ku bijyanye n’uburwayi bwe nayo yateje impaka bituma abantu basaba ko yafungurwa ndetse agahabwa ubuvuzi.

Gusa abayobozi muri Georgia bavuze ko Saakashvili yakoresheje nabi ububasha bwe kandi ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo nta vangura.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE