Georgia: Umunyeshuri yarashe bagenzi be barapfa abandi barakomereka

Umunyeshuri w’imyaka 14 wigaga mu Ishuri rikuru rya Georgia (Gergia High School), yishe arashe bagenzi be babiri n’abarimu babiri abandi icyenda barakomereka.
Inzego z’iperereza muri Georgia zatangaje ko ku wa Gatatu abanyeshuri babiri n’abarimu babiri bapfiriye mu gitero ndetse Polisi yahise ita muri yombi uyu mwana witwa Colt Gray, akaba azaburanishwa amaze kuba mukuru.
Marques Coleman, ufite imyaka 14, yatangarije CBS News ko yabonye Colt Gray afite “imbunda nini” mbere gato y’uko atangira kurasa ngo ahita yiruka ngo kandi nibura uwo mwana yarashe nk’inshuro icumi.
Colt Gray ngo umwaka ushize yigambye kuri interinete ko azagaba igitero kuri iri shuri ndetse aza gufatwa n’inzego z’ubutasi zimugira inama ariko ntiyafungwa.
Ndetse na FBI yasuye urugo uyu mwana avukamo babaza se ibijyanye n’iterabwoba ryo kuri interineti ndetse n’amashusho y’imbunda yari yashyizwe hanze.
Icyo gihe se yavuze ko mu nzu yari afite imbunda akoresha ahiga kandi uyu mwana wakangishije iby’igitero yari afite imyaka 13, icyo gihe abayobozi babwiye ibigo by’amashuri byo muri ako gace ko bari gukurikirana icyo kibazo.
Mu mbwirwaruhamwe ya Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , i New Hampshire yavuze ko kugaba ibitero ku bigo by’amashuri ari amahano adafite ishingiro.