George Weah yemeje kuzitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakunyujijeho i Kigali

George Weah wabaye Perezida wa Liberia ndetse akaba umukinnyi ukomeye muri ruhago ku Isi, yemeje ko azitabira igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago kizabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.
Ibi byemejwe na nyirubwite, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Fred Siewe uyobora igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) byavuyemo umusaruro wo kuzitabira iri rushanwa.
Ati: “Nagize ibiganiro byiza na Fred Siewe washinze akaba n’Umuyobozi wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2024.”
Uyu mugabo w’imyaka 57 wayoboye Liberia hagati ya 2018 na 2024, ni umwe mu banyabigwi baheruka gutangazwa ko bazitabira iri rushanwa rizabera mu Rwanda tariki ya 1-10 Nzeri 2024 barimo n’Umwongereza Michael Owen.
George Manneh Oppong Weah ari mu bakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo AS Monaco, Marseille na PSG zo mu Bufaransa, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza ndetse na AC Milan yo mu Butaliyani.
Uyu mugabo kandi ni we Munyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’Or aho yahawe iki gihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi mu 1995.
