Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya ashimira Mbonyi wayimwandikiye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 28, 2026
  • Hashize amezi 5
Image

Umuramyi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya ‘Uw’umwami akunda’ ahishura kandi ashimira Israel Mbonyi wayanditse.

Ni indirimbo imaze amasaha make ku rubuga rwe rwa YouTube aho yahise ashimira abayigizemo uruhare.

Yanditse ati:” Ndashimira by’umwihariko n’umwanditsi w’iyi ndirimbo Israel Mbonyi.”

Mu bandi yashimiye harimo Yan Nick watunganyije amajwi yayo, BJC watunganyije amashusho, n’abandi barimo Gisubizo Ministries.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko urukundo rw’Imana rudacogora ku bayiringira.

Adrien Misigaro na Israel Mbonyi basanzwe bafitanye umubano wa hafi mu muziki wa kuramya no guhimbaza Imana.

Mu 2025, baherukaga guhurira mu ndirimbo “Nkurikira”, yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Adrien Misigaro azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo Biratungana, Buri munsi, Ndaje, Hano ku Isi, Nyibutsa n’izindi.

Adrien Misigaro yashimiye Israel Mbonyi wamwandikiye indirimbo ‘Uw’umwami akunda’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 28, 2026
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE