Genda neza muvandimwe -Ijambo rya Eric Omond ku rupfu rw’umundimwe we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, umunyarwenya Eric Omondi yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza agahinda atewe no kubura murumuna we Fred Omond, witabye Imana azize impanuka yabereye ku muhanda wa Kangundo mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Eric Omondi yasangije abamukurikira amashusho ye na murumuna we, harimo n’ay’indirimbo bakoranye yitwa Kasuku.

Yifashishije iyo ndirimbo bakoranye ivuga ku buyobozi bubi bwagiyeho mu buryo butanyuze mu mucyo ayiherekeresha amagambo asezera umuvandimwe.

Yagize ati: “Genda neza, muvandimwe.”

Uretse Eric Omond nk’umuvandimwe wa nyakwigendera, inkuru y’urupfu rwa Fred Omondi yashegeshe abatari bake muri Kenya, cyane ko aba bavandimwe babiri ari bamwe mu bageregeje kuzamura igisata cy’urwenya muri icyo gihugu.

Umunyarwenya Terence yavuze ko abuze umuntu ukomeye kuko kuri we Fred Omondi yari nk’umuvandimwe.

Ati: “Ubwo ntari mfite aho njya gukorera yaranyakiriye ampa umwanya wo kugaragarizamo impano yanjye kandi atanyishyura, twatangiye ibitaramo byo gusetsa mu matsinda bigoye, kugeza igihe twari dusigaye dutumirwa mu bitaramo bikomeye by’urwenya ndetse tugatangira hamwe n’ikiganiro cy’urwenya gica kuri KTN tv, ibi n’ibindi ntasubiramo bizatuma ntakwibagirwa ruhukira mu mahoro.”

Si abanyarwenya gusa Fred Omondi yababaje kuko n’umwe mu ba Senanateri bo muri Kenya Millicent Omanga yabishimangiye ubwo yandikaga ku mbuga ze na we akagaragaraza akababaro yatewe n’urupfu rwe.

Yagize ati: “Uruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko urwenya rutakaje umuntu w’ingenzi, Fred Omondi yagaruye umucyo ku buranga bwa benshi bitewe n’Impano yo gusetsa yari yaramubase, ntazigera yibagirana, inshuti, abavandimwe ndetse n’umuryango tubifurije gukomera.”

Mu byatangajwe n’umuryango we harimo ko Fred Omondi yaguye mu bitaro bya Mama Lucy yajyanywemo ngo yitabweho nyuma yo gukora impanuka ari nayo yabaye intandaro y’urupfu rwe.

Fred Omondi yatangiye ari umunyarwenya nyuma aza kuba umusangiza w’amagambo, akomeza kubivanga akaba yazize Impanuka yabaye ubwo yambukaga umuhanda akaza kugongwa n’imodoka.

Urupfu rwe ruje rukurikira urw’umuvandimwe we witwa Joseph Omondi witabye Imana mu 2018.

Fred Omondi bivugwa ko yasize umwana w’umukobwa akaba yitabye Imana mu gihe yiteguraga ibitaramo by’urwenya yari afite gutaramamo kuri uyu wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweri byari biteganyijwe ko bibera kuri Meru.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE