Gen-z Comedy yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali

Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo by’urwenya Gen-z yitwa C.I.M Ltd yasinyanye amasezerano y’ubufanye n’Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ku gicamunsi cya tariki 06 Gashyantare 2025, aho bavuga ko biri muri gahunda yabo isanzwe yo guteza imbere impano z’urubyiruko.
Banditse bati: “Mu rwego rwo gushyigikira ibitekerezo byo kwiteza imbere no kuba twagera ku ntego yacu ya Kigali Cultural Scene, Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano y’ubufatanye na C.I.M (Gen-z Comedy Show).
Bongeraho bati: “Ubu bufatanye buzashimangira Gen-Z Comedy Show, urubuga rutanga umwanya ku banyarwenya bakiri bato kandi rukagira uruhare mu iterambere ry’impano zishingiye ku buhanzi muri Kigali, binyuze mu kurera impano zaho, byongera imyidagaduro y’umujyi kandi biteza imbere udushya.”
Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura ibyo bitaramo, aheruka kubwira Imvaho Nshya ko muri uyu mwaka bifuza kuzamura urwenya nyarwanda ku rwego rwego rw’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika.
Ni yo mpamvu yatangiye kwibanda kuri gahunda yo gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kugira ngo bifashe abanyarwenya bayibarizwamo gutinyuka kwagura intekerezo, bagatekereza no kuba bakorera hanze y’u Rwanda.
Gen-z Comedy Show, ni ibitaramo by’urwenya bimaze kumenyerwa biba kabiri mu kwezi, bikaba byarstangiye bikorerwa ahantu hato bigenda byaguka, biva mu Rugando bakoreraga bijya Mundi center, biza kuhava byimurirws muri Camp Kigali kubera ubwinshi bw’abantu babyitabira.

