Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye ibirori byo kwizihiza Ubwigenge bw’u Butaliyani

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Ubwigenge bw’u Butaliyani wizihijwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Kabarebe yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Yagize iti: “Mu butumwa bwe, Gen (Rtd) Kabarebe yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari no gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije.”
Ku gicamunsi kandi cyo ku wa Kane, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye mu biro bye Mauro Massoni, Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, haba ku rwego rw’impande zombi no ku rwego mpuzamahanga.
Umunsi w’Ubwigenge bw’u Butaliyani, uzwi kandi ku izina rya ‘Festa della Repubblica’ (Umunsi w’Igihugu cya Repubulika), ubusanzwe wizihizwa tariki 02 Kamena buri mwaka.
Uwo munsi bizihiza referandumu y’amateka yabaye mu 1946, ubwo Abataliyani batoraga gukuraho ubwami bugasimbuzwa Repubulika y’u Butaliyani.





Amafoto: MINAFFET