Gen. Muhoozi yavuze ko mu 2026 bazakuraho itegeko rihana abatinganyi

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko mu mwaka wa 2026, bazakuraho itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina bafite ibitsina bimwe bazwi nk’ abatinganyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, kuri uyu wa 03 Mutarama 2025, yavuze ko kubakubita ntacyo byatanga ahubwo mu 2026 itegeko ribahana rikwiye kuzavaho, anongeraho ko ari abarwayi bakeneye gusengerwa.

Yagize ati: “Mu 2026 tuzakuraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina. Bararwaye, none se twakora iki ko ari Imana yabaremye? No kubakubita ntacyo byatanga. Ni ukubasengera.”

Nyuma yo kwandika ibyo bamwe bagaragaje ko badashyigikiye ko itegeko ribahana ryazavaho ahubwo icyo bakeneye kurushaho ari amasengesho.

Gen. Muhoozi ashyirwa mu majwi ko azasimbura se Perezida Museveni ku butegetsi ubwo manda ye izaba irangiye muri 2026.

Mu mwaka wa 2023, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi nyuma y’aho rivugururiwe, ngo ibihano bazajya bahabwa birusheho gukazwa.

Iryo tegeko riteganya igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abakora ubutinganyi, igifungo cy’imyaka 20 ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu kubwinjiramo, kubwamamaza ndetse no kubutera inkunga.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko kuba hari itegeko rihana abatinganyi ikigamijwe ari ukubungabunga umuryango no gusigasira umuco wa Uganda n’ibyifuzo by’abaturage.

Nyuma y’ibyo bihano ibihugu byo mu Burengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byafatiye Uganda ibihano bikakaye birimo kubakumira mu ngendo, ariko igaragaza ko itazabihindura kuko ibyo bihugu bitayifatira umwanzuro.

Banki y’Isi nayo yavuze ko ihagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda kuko itegeko rihana abatinganyi rinyuranyije n’indangagaciro shingiro zayo. Yavuze ko ishishikajwe no gufasha Abaganda bose kuva mu bukene, kubona serivisi z’ingenzi cyane, no guteza imbere ubuzima bwabo ariko hagendewe kuri iryo tegeko, ribangamiye ikiremwamuntu.

Leta ya Uganda yapfobeje icyo cyemezo cya banki y’Isi, ivuga ko kidashyize mu gaciro kandi kirimo uburyarya.

Nyuma yo kwemeza iryo tegeko umusore w’imyaka 20 yaje gufatwa arafungwa akurikiranyweho kuryamana nuwo bahuje igitsina ariko ufite ubumuga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ifatwa n’ifungwa rye n’abandi ariko Perezida Museveni, avuga ko atazahindura iryo tegeko kuko yamaze kurisinya byarangiye kandi nta n’umwe uzanyeganyeza uwo mwanzuro.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE