Gen. Muhoozi uri mu Rwanda yongeye guhura na Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rwihariye mu Rwanda yatangiye ku wa Gatandatu, ku mugoroba yahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Uyu muhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, aheruka gutangaza ko uru ruzinduko rwe rugamije kwiga uburyo bwo kwita ku mashyo y’inka. 

Ni nyuma y’aho ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, Perezida Kagame yamugabiye inka eshanu z’Inyambo zatashye mu bushyo bwe muri Uganda. 

Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma yo kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali mu ngabo za Uganda (UPDF) avuye kuri Liyetona Jenerali, aho kuri ubu atakiri n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka. 

Umubare munini w’abaturage b’u Rwanda na Uganda ntuzibagirwa uruhare rukomeye Gen Kainerugaba yagize mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi kaje no gutuma imipaka ifungwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka mu mpera za Mutarama 2022 ubwo umupaka wa Gatuna/Katuna wongeraga gufungurwa, nyuma y’iminsi irindwi gusa Gen. Kainerugaba akubutse i Kigali.

Iyo mipaka ifite umwihariko udasanzwe ku rujya n’uruza, yafunzwe mu 2019 nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje ko Uganda yananiwe gukemura, byari bibangamiye umutekano w’u Rwanda ndetse harimo n’ubuzima bw’Abanyarwanda bwahuraga n’akaga muri icyo gihugu.

Umubano ukimara kuzahurwa imipaka yongeye kuba nyabagendwa, ubucuruzi bwahagaze bumaze kugeza kuri miliyari zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi burongera burasubukurwa.

Kuri ubu hari intambwe Uganda imaze gutera mu gukuraho inkomyi zari zarahagaritse ubuhahirane kubera imbaraga uyu muhungu wa Museveni yashyize mu kongera kugarura ikibatsi cy’urukundo ibihugu byombi bifitanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE