Gen. Kainerugaba ntakiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakuye umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, nyuma y’aho uyu mujenerali atangarije ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora kugaba ibitero ku Gihugu cya Kenya.

Gen Kainerugaba waraye azamuwe mu ntera avuye ku ipeti rya Lieutenant General, asanzwe azwiho kuba umwe mu bayobozi bakuru bakomeye b’ingabo za Uganda (UPDF), ndetse abaturage ba Uganda benshi biganjemo urubyiruko ntibahwema kugaragaza ko biteguye kumwakira nk’Umukuru w’Igihugu mushya nyuma yaa 2026.

Ubuyobozi bwa UPDF bwemeje ko Gen. Kainerugaba yazamuwe mu ntera kandi azakomeza kuba Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare.

Gusa nta nta cyagaragajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nk’impamvu y’icyemezo cyo kumusimbura kuri uyu mwanya.

Hagati aho, Perezida Museveni yiseguye ku Banyakenya, Abanya-Uganda ndetse n’abatuye muri EAC bose, ku bw’uruherekane rw’ubutumwa bwakwirakwijwe na Gen Muhoozi.

Museveni yamahije ko kuba Muhoozi wari Lieutena General yazamuwe mu Ntera akagirwa Generali wuzuye, byaturutse ku kuba ari ryo kosa rya mbere akoreye mu ruhame, mu gihe amaze igihe kinini atanga umusaruro ushimishije. Mu butumwa bwuje guca bufugi, Perezida Museveni yagize ati: “Tubiseguyeho bavandimwe bacu Banyakenya..”

Yanavuze kandi ko yaganiriye iki kibazo na Perezida wa Kenya, William Ruto.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE