Gaza yatangiye 2025 nabi ipfusha abantu 19 barashwe na Isiraheli

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 1, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Mu ijoro ry’itariki ya 31 Ukuboza 2024 rishyira iya 1 Mutarama 2025, umunsi w’Ubunani, ingabo za Isiraheli zarashe muri Gaza zihitana ubuzima bw’abantu 19.                                  

Abantu bagera kuri 19 bishwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 biturutse ku bitero bya Isiraheli yagabye muri Gaza, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi mu karere ka Palesitine kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mutarama 2025, aho ibihe bibi biri gukomeza, bikiyongera ku kibazo cy’ubutabazi butifashe neza kimaze umwaka urenga w’intambara.

Umuvugizi w’ingabo z’Igihugu, Mahmoud Bassal, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ati: “Mu gihe Isi yizihiza umwaka mushya wa 2025, twe watangiranye n’ubwicanyi, n’ibitero bya Isiraheli mu karere ka Gaza.”

Muri iryojoro, inshuro 12 z’ibisasu byatewe na Isiraheli byaguye ku nzu i Jabaliya, mu majyaruguru ya Gaza, aho abantu 15 bapfuye abandi barenga 20 barakomereka mu miryango itatu yimuwe harimo uw’aba Badra, Abou Warda na Taroush.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 1, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE