Gaza: Isiraheli yakomereje ibikorwa by’intambara ku butaka kuri Deir al-Balah

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bwa mbere kuva intambara yatangira muri Gaza, imodoka z’intambara za Isiraheli zinjiye muri Deir al-Balah, rwagati muri ako gace, igabye igitero ku butaka. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalesitina barahunga bava muri ako karere bimuwe n’amaguru cyangwa mu magare.

Mu ijoro ryo ku ya 21 rishyira iya 22 Nyakanga, abagumye i Deir al-Balah batangaje ko ijoro ryose  baraye bumva amasasu.

Nk’uko radiyo y’ingabo yabitangaje, icyo gikorwa cyatangiye hagamijwe gusenya ubushobozi bw’iterabwoba n’ibikorwa remezo. Kugeza ubu, Abisiraheli ntibagabye igitero kinini i Deir al-Balah, kubera ko hakekwaho kuba ari ho hari abafashwe bugwate na Hamas, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru waRadiyo mpuzamahanga y’Abafansa uri i Yeruzalemu, Aabla Jounaïdi.

Ariko ingabo zizeza imiryango ifite impungenge ko icyo gikorwa kitabashyira mu kaga gakomeye. Abasivili b’Abanyapalesitina bo bavuga ko imodoka z’intambara zibasiye uduce dutuwe.

Nk’uko Ibiro by’Umuryango w’abibumbye bishinzwe ubutabazi (OCHA) byabitangaje ngo icyo gihe abantu bari hagati ya 50.000 na 80.000 bari muri ako gace.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga, abaganga baho bavuze ko nibura abantu batatu bapfuye.
Bagize bati: “Hariho abantu benshi bakomeretse, ariko nta muntu ushobora kugera muri ako gace ngo abatabare ahabakure.”

Ku wa mbere, tariki ya 21 Nyakanga, ingabo za Isiraheli zatangaje ko hapfuye umusirikare, waguye ku rugamba mu majyepfo y’Akarere ka Gaza.

Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) aho batuye ndetse n’ububiko bwagezweho, benshi mu bakozi bayo barafatwa.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku rubuga rwe rwa X, yasobanuye ko abo basirikare bahatiye abagore n’abana kuva aho biba Kandi bagenda n’amaguru, mu gihe abakozi b’abagabo n’imiryango yabo bafatishijwe amapingu, bamburwa ubusa, babazwa aho bari kandi bagenzurwa n’abafite imbunda.”

Radiyo y’ingabo za Isiraheli ivuga ko iki gikorwa giteganyijwe kumara ibyumweru byinshi.

Hamas na yo ku ruhande rwayo, yateze igico ku modoka y’intambara yari mu majyepfo y’umujyi, n’ubwo kugeza ubu nta mubare w’abantu bahasize ubuzima watangajwe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE