Gaza: Bamwe mu bahatuye barihebye bagaragaza ko basa nk’aho atari abantu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, hashize amezi 11 intambara itangiriye muri Gaza, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cya Hamas. Usibye ubwicanyi, inzara, ibyorezo n’intambara, Palesitina yasizwe iheruheru n’ibisasu bya Isiraheli, ku buryo bamwe mu baturage babona ko bafatwa nk’aho batakiri abantu.
Buri munsi abaturage ba Palesitine bahura n’amahano. Muri rusange, nibura abantu 40.878 bamaze guhitanwa n’intambara kuva yatangira ku ya 7 Ugushyingo 2023.
Ni ubuhamya bwatangajwe n’umuturage utuye muri Gaza witwa Asma bwakusanyirijwe i Yerusalemu.
Asma agira ati: “Amezi cumi na kumwe y’intambara muri Gaza arashize, ni nk’aho” tutari abantu.”
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) i Yerusalemu, Sami Boukhelifa ngo agace ka Gaza kagoswe n’ingabo za Isiraheli: birabujijwe kwinjira cyangwa gusohoka muri ako gace. Abaturage baguye mu mutego, bicwa n’imashini y’intambara yo muri Isiraheli ifite intego yo kurimbura Hamas uko byagenda kose.
Asma atanga ubuhamya agira ati: “Byabaye (hafi) umwaka, buri munsi, dupfa kandi turababara. Ni nk’aho tutari abantu. Umuntu wese ahumuye amaso,yabona ko ari nk’umukino w’umupfayongo.”
Yakomeje avuga ko kandi hashize hafi umwaka Asma wahoze ari umwarimu w’igifaransa, ahora abwira RFI ubuzima bwe bwa buri munsi. Hafi umwaka umwe, haba ibiteye ubwoba, amaganya, ibisenyuka, urupfu, ariko nta gihinduka.
Yongeraho ko ibirimo kuba ku batuye Gaza bigaragaza ko ntawubyitayeho, birenwaza amaso ku buryo basa nk’aho atari abantu. Ku rundi ruhande kandi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu na Leta zunze ubumwe z’Amerika bakora ibyo bashatse.
Abishingira ku kuba Washington ishobora kwamagana ubwicanyi bwakorewe abaturage muri Gaza, ariko Amerika ikomeje kuba igihugu nyamukuru giha intwaro Isiraheli. Asma agira ati: “Iyi ntambara irimo guhitana ubuzima, yica ibyiringiro n’ibyifuzo byabo.”
Yongeyeho ati: “Twese twibagiwe impamvu ya Palesitine, Yeruzalemu, Palesitine, al-Aqsa. Kugeza ubu, icyo dukora ni ugushakisha amazi, ibiryo n’imiti gusa.”
Usibye iherezo rya Gaza, Asma ahangayikishijwe n’uturere twa Palesitine (Cisjordanie) twigaruriwe.
Iki cyumweru cyaranzwe n’igikorwa kinini cya gisirikare cya Isiraheli. Imijyi itatu ya Palesitina ari yo Jenin, Tubas na Tulkarem yarasenyutse.
Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitine ivuga ko abantu bagera muri 40 barimo abana umunani barishwe.