Gatumba: Bishimiye kwibohora batuzwa mu nzu 10 bubakiwe n’inzego z’umutekano

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abatuye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, barishimira ko kwibohora kwatumye bakurwa mu manegeka, bakubakirwa n’inzego z’umutekano inzu nziza zo kubamo, zatashywe kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025.

Izo nzu 10 zubatswe mu Murenge wa Gatumba, mu Kagari ka Karambo mu Mudugudu wa Kimisagara ku bufatanye bw’Akarere n’inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) zubakiwe abaturage batishoboye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano mu baturage.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu akaba n’Imboni y’Akarere muri Guverinoma Hon.  Biruta Visenti yayoboye igikorwa cyo gutaha izo nzu 10 zubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) mu Murenge wa Gatumba kuri site ya Karambo.

Yasabye abahawe inzu kuzifata neza.

Ati: “Izi nzu muhawe kimwe n’ibikoresho birimo mubifate neza kandi mukorte cyane kugira ngo mutere imbere kurushaho.”

Yashimangiye ko inzego z’umutekano ari abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye asaba abaturage kuzishyigikira birinda icyahungabanya umutekano aho cyava hose.

Izo nzu zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ijana na makumyabiri (120,000,000 Frw) arimo ibikoresho byose byo mu nzu byaba intebe, ibitanda n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku ndetse n’ibiribwa.

Ni inzu zirimo ubwiherero n’ubwiyuhagiriro, amashanyarazi n’ububiko ndetse n’amazi.

Umwe mu bahawe inzu, Nyirabeza Vestine yavuze ko aho babaga bari babayeho nabi, ariko ubu bashimira ubuyobozi ko bubatuje neza.

Yagize ati: “Aho twari turi twari tubayeho nabi nubwo ubuyobozi bwadukodesherezaga. Turashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bwashyize umuturage ku isonga bukaba budutuje heza kandi neza.”

Nyirabeza yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora buzirikana iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bityo umuturage agahora ku isonga.

Ati: “Ntitukitwa abatishoboye kuko twashobojwe n’ubuyobozi bwiza buhora butuzirukana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yashimiye Umukuru w’Igihugu udahwema guharanira koUmunyarwanda abaho neza, umuturage akaba ku isonga.

Ati: “Ndashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”

 Yasabye abagenerwabikorwa bahawe amazu kuyafata neza.

Ati: “Izi nzu muhawe muzazifate neza. Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza.”

Ni mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, ingabo zaturutse mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwa EAC zashyikirije abo bagenerwabikorwa ibikoresho byo munzu byavuzwe haruguru.  Uwari ayoboye itsinda ryabo Lt Colonel Yamuremye Jacques yashimiye u Rwanda uburyo bakiriwe neza bakaba basohoza neza ubutumwa bw’ababatumye.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, abayobozi b’Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere abayobozi n’abaturage b’Umurenge Gatumba n’iyo bihana imbibi.

Abahawe inzu bishimiye ko Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buzirikana imibereho yabo myiza n’iterambere
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruka yafunguye igikorwa cyo gutaha inzu 10 zubatswe n’inzego z’umutekano
Inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutaha inzu zubakiwe abatishoboye
Imwe mu nzu zubatswe n’inzego z’umutekano zashyikirijwe abaturage
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE