Gatsibo: Uwarokotse Jenoside yamwenyujwe no kugabirwa inka n’Itorero rya ADEPR

Uwizeye Mediatrice w’imyaka 55 utuye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko kugabirwa inka n’itorero rya ADEPR Murambi byongeye kumugarurira icyizere cy’ubuzima bitewe n’uko yongeye korora nyuma yuko ize zariwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwizeye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye umugabo we n’inka bari boroye zikaba zarariwe n’Interahamwe n’abasirikare bari barangajwe imbere na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste.
Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda ya ‘Gira Inka’ kuko yatumye yongera korora inka nyuma yuko ize zishije.
Yagize ati: “Iki ni igitangaza ku buzima bwanjye, iyi nka umunsi yabyaye nzareba abandi noroza kuko nanjye mfite umutima wo gutanga, buriya hari icyo Imana yabishatseho. Ndabashimira cyane ubu ndumva nongeye nkazuka kuko ubu nongeye gutunga inka kuva Jenoside yahagarikwa, mbere nabonaga inka nkavuga ngo sinakongera kuragira inka bitewe n’izo bariye.”
Uwizeye yashimiye Itorero rya ADEPR ryamugabiye kandi yavuze ko agiye kuyibyaza umusaruro.
Ati: “Mu myaka 30 nongeye kunezerwa kandi nshima Imana, iyi nka nzayifata neza kandi nizeye ko izangeza ku iterambere ryanjye n’urugo rwanjye muri rusange.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, yashimye intambwe imaze guterwa n’iri torero muri aka Karere mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse, kuko mu myaka ishize, bamwe mu bakirisitu bacaga intege bagenzi babo bababwira ko kwibuka ari uguhamagara abadayimoni, ntibihabwe agaciro bikwiye.

Sibomana anishimira kuba bakora ibikorwa nk’ibi byo kubakira abana b’abari abapasiteri babo n’abandi bayoboke babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaremera, asaba ko byakomeza no mu bindi bihe.
Umuyobozi wa Paruwasi ya Murambi, Pasiteri Kayijamahe Jean, yavuze ko boroje uyu mubyeyi mu kurushaho kumuba hafi bikanatuma ahinduka mu mitekerereze kuko ari zo mbuto zikwiriye abakristu.
Yagize ati: “Uyu mubyeyi yarazifite barazirya zirashira asigara ari umuntu uri aho ngaho, mu gihe rero asigaye atazifite; twebwe nk’itorero ntitwigisha abakristu ngo batere imbere mu buryo bw’umwuka gusa ahubwo bakwiye no gutera imbere mu buryo bw’ibikorwa bifatika no kumwubaka mu mitekerereze kuko abafite abavandimwe, itorero n’Igihugu bituma yongera kugira ubuzima bwiza kandi akiyumva ko ari mu bantu bamufitiye umumaro.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yashimye Itorero rya ADEPR Murambi ryagize umuco igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba barushaho kwegera abarokotse Jenoside batishoboye.
Yagize ati: “Itorero rigira ibikorwa bitandukanye ariko kuzirikana kuremera abarokotse Jenoside batishoboye ni ikintu cy’ingenzi kuko n’ibyo natwe tubasaba kandi ni ngombwa ko tubegera tukabagarurira icyizere cy’ubuzima kandi biri no mu mujyo wo kubaka abatishoboye no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kandi bihereye ku barokotse bafite amikoro aciriritse.”
Itorero rya ADEPR Paruwase ya Murambi mu Karere ka Gatsibo ryibuka 93 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri torero rikora ibikorwa by’urukundo byo kugabira abarokotse iyo Jenoside n’ibikorwa by’isanamitima bigamije kubanisha neza Abanyarwanda binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

