Gatsibo: Urubyiruko rwahereye ku bihumbi 60 rugeze kuri miliyoni zisaga 200

Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Ingenzi ibarizwa mu Murenge wa Kabarore, Akagali ka Kabarore mu Mudugudu wa Kabingo, ruvuga ko ruhereye ku mafaranga ibihumbi 60 bakusanyije batangira, ubu bafite imitungo ya miliyoni 240.
Abagize Koperative Ingenzi bavuga ko batangiye babona bigoye ariko biyemeza gufatana urunana mu bushobozi buke bagaharanira kugira icyo bageraho.
Iyi koperative ikora ibijyanye no gukora imitobe mu mbuto, igizwe n’abanyamuryango bahujwe no kuba barize ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku bihingwa (Food processing).
Kayonga Aloys agira ati: “Twabanje kuba abakozi b’undi muntu ariko akatwambura biba ngombwa ko dutekereza uko ubumenyi bwacu twabuhuza tukikorera. Twatangiye nta bushobozi bw’amafaranga dukusanya ibihumbi 60. Ndabyibuka ko dukora imitobe ya mbere twacaniraga mu masafuriya.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kugaragaza ubushake mu byo bakora bagiye babona amafaranga gahoro gahoro.
Ati: “Twarakoze ariko tukizirika umukanda tubona ibyo dukora barabiyoboka gusa n’ubundi tukageza bike ku isoko.”
Nyirabucanda Thecele na we avuga ko uyu munsi bishimira aho bageze.
Ati: “Ni byo twavuye gukoresha amaboko mu buryo busanzwe aho ubu turi gukoresha imashini. Ibikorwa byacu byarakuze bibyara uruganda. Uyu munsi ubu tumaze kumenyekana, aho twagiye twitabira ibikorwa by’imurikagurisha n’imurikabikorwa kandi tukigaragaza neza. Twatangiye uyu mushinga twari twasuzuguwe n’uwadukoreshaga ariko kuri ubu intera turiho ni nziza.”
Yongeraho ati: “Umuhate twagize watumye n’abafatanyabikorwa batubenguka ndetse bifuza gufatanya natwe. Twavuye ku gukoresha anasafuriya n’indobo, tugura ubutaka twubakamo uru ruganda. Ni uruganda rufite imashini zikora akazi gatandukanye aho dukora ibinyobwa bidasembuye bikorwa mu mbuto ndetse tukanakora n’ibisembuye.”
Umuyobozi w’iyi koperative Nsabimana Theoneste avuga ko uko baguka bagenda batekereza indi mikorere yisumbuye.
Ni muri urwo rwego ubusanzwe baguraga imbuto hirya no hino, ariko kuri ubu bakaba basigaye bagirana amasezerano n’abahinzi bakabahingira, aho banabafasha mu bikenewe kugirango umusaruro uzaboneke uhagije.
Ati: “Nyuma yo kubona ko twazamuye ubushobozi, twasanze tutakwizera imbuto dukuye ku masoko adahoraho. Twahisemo kugirana amasezerano n’abahinzi biyemeza kuduhingira imbuto by’igihe kirekire tukababera isoko, tukanabafasha kubaha amafaranga yo gukurikurana imirima y’imbuto. Ibi bituma twizera umusaruro tukagira n’igenamigambi, aho tuvuga tuti iki gihe n’iki tuzaba dusarura ahangaha, tuzabona umusaruro ungana utya tunakuremo ibinyobwa bingana gutya.”
Nsabimana akomeza agira ati: “Kugeza ubu habazwe imitungo dufite irimo inyubako ubutaka ndetse n’ibikoresho, dusanga bihagaze agaciro ka miliyoni 240.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Leonard avuga ko iyi koperative bayikurikiraniye hafi ndetse ko ibikorwa byayo ari inyungu za ba nyirayo zikanaba n’inyungu rusange.
Ati: “Koperative Ingenzi ni urugero rwiza rw’abashobora kwishyira hamwe bakagira ibyo bageraho. Kubera icyerekezo tuyibonana natwe nk’ubuyobozi twagiye tubaba hafi ari mu kubahuza n’abafatanyabikorwa ndetse no kubaherekeza mu gushaka ibyangombwa bibemerera gukora ibikorwa byabo cyane iby’ubuziranenge.”
Yongeyeho ati: “Navuga ko rero igikorwa nk’iki kizamura abayikora kigatanga akazi ku bandi bityo abahanga akazi nk’aba bakaba baba batanze umusanzu mu iterambere ry’Akarere.”
Iyi koperative ifite abanyamuryango 20. Imaze imyaka 9 itangiye aho ikura ibinyobwa mu mbuto zirimo imyembe, inanasi, amatunda ndetse n’ibitoki.


