Gatsibo: Kugezwaho amashanyarazi byahinduriye ubuzima abatuye Nyagahanga

Abakorera n’abatuye mu isantere ya Nyagihanga mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe kuko ngo watumye hari imirimo mishya bunguka ndetse n’isura yaho irahinduka.
Abatuye Nyagahanga bemeza ko hari ibikorwa byagaragaye muri aka gace biturutse ku kuba haragejejwe amashanyarazi.
Muri byo harimo nko gusudira, ububaji bugezweho, papeteri n’ibindi byatumye imirimo yiyongera aho itunze abayikora ariko ikanungukirwamo n’abakenera serivisi z’ibyakozwe.
Hakizimana Samuel agira ati: “Kuva tubonye umuriro, haje abantu basudira, abafite ibyuma bifotora, abandika ku mpapuro zikenerwa n’abaturage n’ibindi. Ibyo byatumye tutagikora ingendo ndende tujya gushaka izi serivisi. Ikindi imirimo y’ubukorikori ihakorerwa ituma urubyiruko rwacu ruyikora rwiteza imbere. Ibyiza by’umuriro sinabivuga ngo mbirangize.”
Safari Eric nawe agira ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye imibereho yacu cyane. Abacuruza ducuruza igihe kirekire kandi hari ibyo duha abakiliya tutabahaga umuriro utaraza.
Akomeza agira ati: “Ubundi aha guhera saa moya habaga hari umwijima uteye ubwoba. Ubunyereri nabwo bwatumaga nta muntu wifuza kuhatinda. Ikigaragaza impinduka zikomeye, ni uko ubu uhageze saa sita z’ijoro abantu baba bakora abagenzi bagenda, ku buryo twabonye abakiliya ndetse n’agafaranga kariyongera.”
Imvaho Nshya yegereye urubyiruko rukora imirimo yo gusudira no gukora inzugi n’ibindi bijyana, maze bayitangariza ko kubona amashanyarazi muri Nyagahanga hari icyo byabafashije mu guha ubuzima bwabo icyerekezo kizima.
Byamungu dieudonne yagize ati: “Njye nize ibijyanye no gusudira umuriro utaraza ubu bumenyi nari mbwicaranye kuko aho nari ntuye hari icyaro, nta kuntu nabona mbyaza umusaruro ubumenyi nakuye mu ishuri ry’imyuga. Ariko aho umuriro uziye nahise ntangira gusudira ndetse haboneka na bagenzi banjye turafatanya, aho ubu hari n’abana baba baracikirije amashuri baza bakatwigiraho kandi twese tubona akazi kadutungira imiryango ndetse tugateganyiriza n’ejo hazaza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Mutabazi Geofrey ahamya ko koko kuba amashanyarazi yarahageze byahinduye imibereho y’abaturage.
Ati: “Uko ibikorwa remezo byegerezwa abaturage ni ko imibereho yabo irushaho kuba myiza. By’umwihariko aho ibice bitandukanye by’uyu murenge bigezwemo n’amashanyarazi byabaye byiza n’isura ya santwre zacaniwe irahinduka haracya n’ibikorwa biriyongera. Turasaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe amashanyarazi bahawe akabafasha kwiteza imbere.”
Umuyoboro ugeza amashanyarazi Nyagahanga uturuka i Kageyo ureshya na kilometero 6.
kugeza ubu imibare itangazwa n’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko bageze ku kigero cya 71% bageza umuriro ku baturage.
