Gatsibo: Itorero rya ADEPR Murambi ryibutse abakirisito baryo bishwe muri Jenoside

Ku wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi 2024 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Murambi ryibutse Abatutsi bishwe 93 bari Abakirisito babo.
Mu Murenge wa Kiramuruzi ahahoze ari muri Komini Murambi hagize amateka yihariye kuko nubwo Jenoside yamaze igihe gito yahitanye abantu benshi.
Abantu batojwe ubugome bashishikarizwa ikibi mu buryo bukomeye kugeza ubwo n’abagore bitwaga Interamwete bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe n’umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kiramuruzi, Ndengabaganizi Gratien yavuze ko ku ngoma ya Cyami Abanyarwanda bari babanye neza kandi bunze ubumwe barwanirira igihugu no kucyagura ariko Abakoloni baje mu Rwanda basenya ubumwe Abanyarwanda bari bafite.
Mu myaka ya 1959, Ubuyobozi bubi bwatangiye gutwikira Abatutsi no kubatoteza kuva kuri Repubulika ya mbere kugeza Jenoside ishyizwe mu bikorwa nkuko yari yarateguwe.
Yavuze ko abategetsi bakoraga ibikorwa by’itoteza, kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo ya Leta, ijanisha mu kwiga Abatutsi barasigingizwa ntibabasha kwiga kandi nabwo abagiye mu bucuruzi n’indi mirimo ibabyarira inyungu bagiye babyamburwa ku mbaraga ariko nako bigabiza imitungo y’Abatutsi bahungaga igihugu.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibibazo bikomeye birimo ubukungu bujegajega dore ko igihugu bari baragisahuye abaturage basaga miliyoni ebyiri bari barahunze igihugu.
Ubu u Rwanda rwunze Abanyarwanda hashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihuriweho no gusangira ubutegetsi, gucyura impunzi no kuzikura mu maboko ya FDLR yaziciraga mu gihugu cya Congo.
Hashyirwaho Inkiko Gacaca ndetse himakazwa imiyoborere myiza hashingiwe kuri politi y’ubumwe n’ubwiyunge, ingamba zigamije guteza imbere Abanyarwanda n’ubutabera.
Yavuze ko kwibuka ari igihango Abanyarwanda dufitanye kandi ari inshingano za buri Munyarwanda ariko by’umwihariko urubyiruko rugasabwa kurinda ibyagezweho, guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside, kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.
Mu buhamya bwa Rugigana Jean Baptiste warokokeye i Murambi, yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu muryango we 14 bishwe barimo ababyeyi n’abavandimwe.
Yavuze kandi ko mu mashuri Abatutsi batotezwaga ndetse bagahagurutswa mu mashuri bagakomerwa nabo biganaga ndetse bakanirukanwa.
Yavuze ko Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yaremaga inama zigamije gutsemba Abatutsi no kubiba amacakubiri mu baturage bari batuye i Murambi ndetse hari n’abo yagiye abuza amahirwe yo kwiga, abandi ababuza amahirwe yo kurira indege abaziza ko ari Abatutsi.
Rugigana yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashimira Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside ndetse hagashyirwaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yimakaza kubanisha neza Abanyarwanda bose itavanguye.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, yashimye uruhare itorero ADEPR rigira mu kwibuka no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho iki gikorwa.
Yagize ati: “Tuzirikana umusanzu ukomeye mugira mu bikorwa byo kwibuka n’uruhare mugira mu gusigasira imibereho myiza y’abarokotse muri Paruwase zitandukanye. Turashimira kandi ingabo za RPA zitanze zikabohora u Rwanda, zikatuvana mu icuraburindi rya Jenoside ubwo Abatutsi bari barimo kwicwa.”

Umuyobozi wa Paruwasi ya ADEPR Murambi, Pasiteri Kayijamahe Jean yavuze ko hari abayoboke b’amadini n’amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bica Abatutsi, bityo ari yo mpamvu bagira uruhare mu kwigisha abakristu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwibuka Abatutsi bishwe kugira ngo bakumire ibikorwa n’imigambi mibisha y’abashaka kugoreka amateka.
Yagize ati: “Jenoside harimo n’abakristu bayigishijwe igihe kirekire bitewe n’ubuyobozi bubi kandi n’abayobozi b’amadini n’amatorero babigizemo uruhare, ni yo mpamvu twibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe kandi tuzirikane ubuyobozi bwiza dufite umunsi wa none butuyobora mu murongo mwiza uboneye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku bakristu ari igikorwa cyiza kigamije kumenya uruhare rw’abanyamadini n’amatorero babaye ibigwari bikajandika muri Jenoside. Yasabye abakristu kurwanya icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri n’ingengabitekerezo mu Banyarwanda.
Yagize ati: “Abakristu n’abayobozi babo bijanditse muri Jenoside, ni yo mpamvu bongera kwibutswa kugira urukundo no kurangwa n’indangagaciro zo kurwanya icyahembera urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.”
Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Murambi ryibuka abari abakirisitu baryo 93 bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


