Gatsibo: Isoko y’amazi ya Matunguru yafashije abaturage kugerwaho n’amazi meza

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuyoboro w’amazi meza uturuka mu Mudugudu wa Matunguru, mu Murenge wa Rugarama wabaye igisubizo ku baturage batagiraga amazi meza bo mu Mirenge ya Rugarama na Rwimbogo.

Aba baturage bavuga ko bishimira ko bakorewe umuyoboro ubagezaho amazi meza, kuko bari basanzwe bavoma mu mariba no mu bishanga ariko ubu bakaba basigaye bakoresha amazi bizeye ko atabatera ibibazo birimo n’uburwayi butandukanye.

Muhayimana Valentine, Imvaho Nshya yasanze avoma ku ivomo rishya bubakiwe, yagize ati: “Nishimiye ko   Leta yatwubakiye amavomo meza.Twaruhutse amazi mabi y’igishanga yagiye adutera ibibazo birimo kurwaza abana indwara zituruka ku mwanda, kandi natwe ugasanga tudafite ubuzima bwiza kuva natura inaha imyaka 19 yashize ntazi uko amazi meza amera nyabonye umwaka ushize.”

Amavomo y’amazi meza buzurijwe ngo agiye guhindura imibereho yabo baca ukubili n’indwara zaturukaga ku mazi mabi.

Ati: “Ubu byarahindutse twatandukanye no kuvoma igishanga, Leta y’u Rwanda ntako itagira ariko muri iyi myaka yadukoreye ibikomeye.  None se hari uwatekerezaga ko muri iri shyamba hagera umuriro none hagejejwe n’amazi! Turabashimira pe.”

Twahirwa Evaldi yabwiye Imvaho Nshya ko kubona amazi meza babibona nko kubona ubuzima.

Ati: “Nta muturage wa Kabeza wabaza ngo abure kukubwira uburyo aneJejwe n’aya mavomo twubakiwe. Uwakeneraga amazi meza byamusabaga kujya kuyagura mu Karere ka Kayonza, urumva ko yamugeragaho ahenze ukaba utashobora kuyabona buri gihe.”

Kabadara nawe yemeza ko aya mazi agiye gutuma abaturage bagira imibereho myiza yaba mu buzima, ku mubiri no mu myambarire.

Ati: “Ariya mazi y’igishanga nta nubwo wayafurishaga ngo imyambaro icye, rero n’isuku igiye kwiyongera, abantu basirimuke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard aheruka gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka ngo imibare y’abadafite amazi meza igabanyuke.

Yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage ba Rugarama na Rwimbogo bahawe amazi aturuka ku isoko ya Cyampirita ariko ko hagikomeje gushakwa ingamba zatuma amazi aba ahagije ku baturage. Ni muri urwo rwego hatunganyijwe umuyoboro munini uturuka Gihengeri mu Karere ka Gicumbi na Nyagatare hagamijwe kugabanya cyane imibare y’abatagerwaho n’amazi meza muri ako gace.

Ati: “Muri rusange turacyafite ikibazo cy’amazi mu Karere kacu ariko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo hubakwe imiyoboro harimo uwubatswe uturuka Cyampirita ugana Rwimbogo na Kabeza. Ntabwo amazi yari yaba menshi nk’uko tubyifuza ariko twizera ko uko hagenda hongerwa imiyoboro mishya y’amazi ikibazo kizajya kigabanyuka.

Kamugisha Emmanuel umuyobozi w’ishami rishinzwe igikorwa remezo yatangarije Imvaho Nshya ko kugeza ubu Akarere ka Gatsibo kari ku kigero cya 78.1/% ku baturage bagerwaho n’amazi meza.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Turikumwe says:
Kamena 11, 2024 at 12:49 pm

Arega Urwanda rufite Imana rukagira n ubuyobozi bwiza akaba ariyo mpamvu nabatuvuga nabi batazadushobora.
Nimutekereze nkiyo soko y amazi itarigeze ibaho ikaba ibyazwa amazi meza agafasha abaturage.
Ibyiza biracyaza.
Nimureke rero twitorere Paul Kagame akomeze atwiyoborere maze nibindi byiza byose biri imbere bizatugeraho byihuta.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE