Gatsibo: Ishimwe ry’uwamugariye ku rugamba wubakiwe inzu ya miliyoni 11 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kayumba John wamugariye ku rugambarwo kubohora Igihugu, ashimira ubuyobozi bwamushyikirije inzu ya miliyoni 11 mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rikwiriye, akavuga ko biri mu bigeye kumufasha kugira imibereho myiza.

Uwo muturage washyikirijwe iyi nyubako atuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yari abayeho mu buzima butari bwiza kubera ko atari ashoboye kwiyubakira, ariko noneho ko atuje, yumva agiye kubaho mu buzima yishimiye.

Ati: “Ndashima cyane inkunga mpawe aho nari mfite ubumuga budatuma nabyikorera. Ibi bituma mbona ko ubuyobozi buzirikana akazi nakoze kandi nakoze nishimiye nanateganya ko nshobora kukagiriramo ubumuga nk’ubu ndetse no gupfa byarashobokaga.”

Yongeyeho ati: “Iyi nzu iratuma mpindura imibereho irusheho kuba myiza kuko banshyiriyemo n’ibikoresho byo mu nzu ku buryo ubuna ko uyinjiyemo unsuye wasanga ndi umusirimu mu bandi. Ndashima cyane rero.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyikirije Kayumba John wamugariye ku rugamba inzu ya miliyoni 11 mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rikwiriye,buvuga ko bizamufasha kugira imibereho myiza ndetse bituma n’abakiri bato ndetse n’abatarasobanukirwa uko waba intwari bafata umwanya wo kubitekerezaho no kumva ko buri wese hari icyo yakora akazasiga inkuru nziza imusozi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kurushaho kwita ku bitanze bagakora ibikorwa by’ubutwari ari ingenzi kandi birushaho kububakamo icyizere cy’imibereho myiza n’abato bakabigiraho.

Ati “Hari abaguye mu bikorwa byiza by’ubwitange bifitiye akamaro umuryango nyarwanda muri rusange, hari abamugariye mu bikorwa by’ubwitange, akaba ari yo mpamvu aba nabo tubazirikana kugira ngo baboneko ibyo bakoze igihugu kibizirikana.

Ikindi bituma n’abato babigiraho kandi abantu bakarushahi gusobanukirwa no guharanira gukora ibikorwa by’ubwitange.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo busaba buri wese guharanira kugira ibikorwa byitangira abandi n’iyo byaba bibasaba ubuzima. Ikindi ni uko ibikorwa nk’ibi byakorwa mu kazi ako ari ko kose umuntu arimo yaba mu iterambere ry’Igihugu, guhanga ibishya n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’abanyagihugu.

Iyi nzu yubakiwe uwamugariye ku rugamba avuga ko izamufasha guhindura imibereho
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE