Gatsibo: Ikibazo cy’ubutaka bwatanzwe inshuro ebyiri mu nzira zo gukemuka

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hari imwe mu muryango yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ivuga ko nta butaka ifite bwo gushakiraho ibiyitunga.

Ni nyuma yaho Akarere kari karabahaye ubutaka ariko nyuma iza kubukurwamo n’abagaragaje ko ubwo butaka ari ubwabo ndetse banerekana ibyangombwa by’ubutaka byerekana ko ari ubwabo.

Ni ikibazo gifitwe n’imiryango 5 muri 27 yatujwe mu mudugudu wa Nyabikiri, mu gihe ubutaka bari barahawe n’Akarere buherereye mu Murenge wa Rwimbogo ariko bakaba baratunguwe nuko bagiye gutangira kubukoresha bene bwo bakabubakuramo.

Gasana Richard, Meya wa Gatsibo, yabwiye RBA ko hajemo amakosa yo gutanga ubutaka inshuro ebyiri ariko ko bari mu nzira zo gukemura iki kibazo.

Yagize ati: “Akarere kashyikirije ubutaka abaturage bari bahawe na Komisiyo y’intara ahantu hagaragaraga ko ari igisigara cya Leta ariko mu kubishyira mu bikorwa tuza gusanga hari abandi bafite ibyangombwa ko bahahawe, turabisuzuma dufatanyije n’ubuyobozi bwose dusanga koko abavuga ko bahahawe ari byo biba ngombwa ko bahasubirana.

Abo ngabo bo twari twarahaye ahongaho turimo turabashakira ahandi bashobora kuba bari.”

Ubuyobozi bwa’Akarere ka Gatsibo bunavuga ko uretse iyi muryango itanu yahuye n’iki kibazo, ngo hari indi miryango itandatu itari muri uriya mudugudu wa Nyabikiri nayo yasabiwe ubutaka mu nzego z’igihugu zibishinzwe.

Umwe mu baturage bahawe ubutaka, avuga ko bahawe ubutaka ahantu hatandukanye.

Aho bamuhaye, bahabahaye ari babiri bazi ko ari igisigara cya Leta ariko kugeza uyu munsi ngo uwahoze ari nyir’ubutaka yarabuburanye arabutsindira, babakuramo nta handi hantu babahaye.

Ni mu gihe undi yagize ati: “Bari bahapimye ngo ni igisigara ariko kugeza uyu munsi ba nyir’ugukurwamo banze ko tuhahinga, twagiyeyo baradukubita batwaka n’amasuka, ubu turiho mu buzima bubi.”

Ni ikibazo cyatangiye mu mpera z’umwaka ushize 2023 aho abaturage bari bijejwe ko bazahabwa ubutaka mu ntangiriro z’umwaka 2024.

Mu mwaka 2013 nibwo imiryango 27 yatujwe mu mudugudu wa Nyabikiri uretse iriya miryango 5 yahuye n’iki kibazo cyo gukurwa mu butaka yari yarahawe, indi muryango yose yamaze guhabwa ubutaka ikoreraho ibikorwa biyitunze.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Gicurasi 17, 2024 at 1:36 pm

Ibyo bintu nanjye byambayeho mbura aho mbariza mbura ikibanza nahawe nuugi wa Kigali kubera ko icyo gihe najyanye numu technicien dusanga kilimo fondation nukuvuga cyarahawe undi mwereka urupapuro ko ali icyanjye nawe anyereka ko yagihawe nubwo ali kera bwose umujyi wa Kigali nibanyumva bazanshumbushe ikindi murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE