Gatsibo: Ibise byamufatiye mu cyumba cy’itora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubutumwa buri ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, bugaragaza ko hari umubyeyi wagiye gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, agafatwa n’ibise ubwo yari mu cyumba cy’itora agahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarura ari naho yabyariye.

Akarere kagize kati: “Musabyinema Justine wo mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite afatwa n’ibise ari mu cyumba cy’itora ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bugarura aho yahise yibaruka umwana w’umuhungu, ababyeyi bise Kagame Ishimwe Ian.”

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko kuba umubyeyi yabyaye agiye gutora bisobanuye ishyaka ryinshi ry’Abanyarwanda no kumenya uburenganzira bw’umuntu.

Umubyeyi w’umwana yabwiye inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo ko igihe cyo kubyara kitari cyakagera.

Mukamana yagize ati: “Nubwo yari afite intege nke ariko yatubwiye uko yiyumvaga, nubundi iminsi ye yari yegereje ariko akumva ko agomba kuzuza inshingano ze zo kwitorera umuyobozi uzamuyobora akamugeza kuri byinshi bitewe n’amahitamo n’uko yatoye.”

Akomeza agira ati: “Ni ikintu twahaye agaciro kandi no kubona ko Abanyarwanda basobanukiwe n’agaciro k’ijwi, ijwi ry’umuntu kumva yuko ijwi rye ritagomba kubura mu bantu benshi, agakoresha intege nkeya afite akajya gutora ni ikintu twahaye agaciro cyane.”

Ubuyobozi bwa Gatsibo bwabwiye Imvaho Nshya ko bwarebye ibishoboka kandi biri hafi mu kwita ku mubyeyi wabyaye agiye gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Inzego z’ibanze mu Murenge wa Remera, Abikorera ndetse n’abaturanyi b’umuryango wa Musabyinema Justin bamusuye kandi baramuremera, bamuha ibishobora gufasha umwana nk’ibikoresho by’isuku, ifu y’igikoma, isukari n’ibindi nkuko Imvaho Nshya yabibwiwe n’Akarere ka Gatsibo.

Umubyeyi yahise aremerwa nyuma yo kubyara umwana akamwita Kagame Ishimwe Ian
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE