Gatsibo: Hakajijwe ingamba zo kwirinda ubushita bw’inkende ku bigo byakira abanyeshuri

Muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri, ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo byashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guhangana n’ubwandu bw’indwara y’ubushita bw’inkende ikomeje kuvugwa muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku bigo byatangiye kwakira abanyeshuri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, byitaye cyane ku kugenzura niba nta mwana ushobora kuzana iki cyorezo akaba yacyanduza bagenzi be.
Byishimo Marie ange umwe mu banyeshuri biga muri Lycee ya Muhura avuga ko ikiri gukorwa ari ingenzi ndetse bazafatanya n’ubuyobozi bw’ishuri muri iki gukorwa
Ati: “Twavuye iwacu twarumvise iby’iki cyorezo, twashimye uburyo turi gufashwa kukirinda kandi natwe tuzubahiriza ibyo dusabwa. Twabwiwe ibimenyetso byayo ku buryo tubonye ubifite twamwitaza ndetse tukabimenyesha ubuyobozi bw’ikigo ku gihe.”
Mu bikorwa, umunyeshuri akinjira mu kigo harimo gukarabywa imiti yabugenewe no kureba niba nta bimenyetso by’indwara y’ubushita bimugaragaraho.
Padiri Alphonse Sinabajije umuyobozi wa Lyce ya Muhura yabwiye Imvaho Nshya ko ku ishuri ryabo bakoze ibishoboka nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo guhangana no kwirinda iki cyorezo mu mashuri.
Ati: “Icya mbere abantu barahuguwe ubwo twiteguraga itangira ry’amashuri. Ubu twashyizeho uburyo bwo kunoza isuku, za kandagira ukarabe hirya no hino mu kigo, ndetse hanamanikwa n’ibyapa bisobanurira abana ibimenyetso by’iyi ndwara.
Ubu rero turi kwakira abanyeshuri hagasuzumwa niba nta bimenyetso bafite uwo byagaragaraho yahita ashyirwa mu muhezo tukamenyesha inzego z’ubuzima zikaba zaza kureba neza niba bihura n’ubu burwayi ku buryo yahita ajyanwa kwitabwaho.”
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Gatsibo zivuga ko hakozwe imyiteguro ku itangira ry’abanyeshuri hahugurwa abazafasha mu kugenzura no kwirinda ko hari icyuho iki cyorezo cyacamo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gatsibo Habiyaremye J. Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima byamenyeshejwe abayobozi b’amashuri, igisigaye akaba ari ukubyitaho no kutarangara.
Yagize ati: “Abazafasha muri iki gikorwa barahuguwe ari ku buryo bazajya bita ku banyeshuri biga bataha iwabo aho bagomba gukurikiranwa no kugenzurwa uko baje ku ishuri n’abiga baba mu bigo.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima asaba gusa kwitegereza bya bimenyetso byatangajwe ubundi wagira amakenga ku mwana ukamushyira mu muhezo ugahita umenyesha inzego z’ubuzima zikaza zigafata ibyazifasha gusuzuma hanyuma zikazanatanga ibisubizo.”
Yakomeje asobanura ko n’igihe hataramenyekana niba uwaketswe yaba afite ubwandu bw’iki cyorezo, ahita agezwa kwa muganga kugira ngo abe anavurwa akurikiranirwa hafi.
Uyu muyobozi akomeza asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bose kuba maso no kubahiriza gahunda zo kurwanya icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende.
Iki cyorezo cyandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye yanakwadurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri binakunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku bindi bice by’umubiri, kuribwa umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
