Gatsibo: Bubakiwe ubuhunikiro bw’imboga bwa miliyoni 95 Frw

Abo mu Murenge wa Gatsibo, Akarerere ka Gatsibo bishimira ubuhunikiro bw’imboga bubakiwe na Leta y’u Rwanda bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 95 z’amafaranga y’u Rwanda, bubafasha gufata neza umusaruro w’imboga n’imbuto.
Bavuga ko iyp nyubako yababereye igisubizo ku musaruro wangirikaga mu gihe isoko ridafite ubushobozi bwo gutwara umusaruro wose.
Ahubatswe iyo nyubako iri ku rwego rwo hejuru mu kubika imboga n’imbuto ntizangirike, ni mu gace kari guhingwamo cyane imboga n’imbuto z’irimo n’izoherezwa hanze y’Igihugu.
Abahinzi bishimira cyane uburyo bakomeje guhabwa ibishoboka byose bibafasha gukora imirimo yabo ibateza imbere.
Bavuga ko kubona aho kubika umusaruro wabo ntiwangirike bigiye gutuma barushaho kongera imbaraga mu buhinzi bwabo kuko impamvu zose zatuma bahomba ziri gukumirwa.
Nizeyimana Jean Baptiste agira ati: “Ubu buhinzi twabutangiye butari busanzwe inaha ndetse tutazi ko bwagera ku rwego bugezeho. Kubera Leta yadutunganyirije ubutaka ikanashyiramo ibidufasha byose yaba mu guhinga, kuhira no gusarura, twabonye umusaruro ahubwo dusigara dufite impungenge y’uburyo bwo kuwugirisha kuko akenshi wabonekeraga rimwe ugasanga hari uwakwangirika. Kuri ubu rero turashimira cyane ubuyobozi ko twongeye kubona ikindi gisubizo cy’iyi nzu yubatswe ku buryo hari icyizere cyo kubona aho tuwubika igihe dutegereje abawugura.”
Mukangarambe Yvete uhinga imbuto we agira ati: “Umuntu yashoboraga guhendwa mu gihe yasaruye imbuto nyinshi cyangwa zereye rimwe, ukemera gufata ayo ariyo yose kubera kwanga ko biborera mu murima. Ubu rero ni ugusarura duhunika ubundi tukigarukira mu mirima yacu kwita ku bisigayemo mu gihe dutegereje ko abagura baboneka.”
Yakomeje agira ati: “Ni ibyishimo rero byiyongera ku bindi twatewe no gutungayirizwa aha hantu dukorera, ubundi tutari twarigeze dutekereza ko habyazwa umusaruro umeze utya.”
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira umusaruro ungana na toni 30 ingunga imwe.
Abimana Marcel, Umukozi ushinzwe ubuhinzi bujyanye n’ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Gatsibo, avuga ko abahinzi bari bafite ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro mu gihe wabaga ubonetse ari mwinshi kandi utabikika.
Agira ati: “Iyi nyubako igamije kugira ngo mu gihe umuhinzi w’imboga n’imbuto atarabona isoko ry’ibyo yasaruye, abe abibitsemo ntibyangirike kugera igihe azabonera isoko. Ifite ububiko bugari, ifite icyumba gikonjesha ku buryo ibibitswemo biba bifite umuteakano kandi bikazafasha abahinzi mu kudacika intege biturutse ku iyangirika ry’umusaruro wabo.”
Kugeza ubu mu nkuka z’igishanga cya Rwangingo niho hakoreshwa mu guhinga imboga n’imbuto aho hahingwa amashu ku buso buhuje bwa hegitari 4, inyanya ziri kuri hegitari eshanu, amatunda kuri hegitari 1,5, ibinyomoro kuri hegitari imwe, na watermelon kuri hegitari enye.
