Gatsibo: Banyuzwe n’uburyo bwo kuhira imyaka hakoreshwe ingufu z’imirasire y’izuba

Inzego zishinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’umufatanyabikorwa RDO, batangije umushinga wo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.
Abaturage bashima ubu buryo butuma bakomeza imrimo y’ubuhinzi mu bihe byose by’umwaka hatabayeho imbogamizi zaterwa n’izuba cyangwa imvura nke.
Ubu buryo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bugamije gufasha abahinzi kunoza ubuhinzi bwabo cyane cyane abagorwaga no kuhira mu gihe cy’izuba.
Mu rwego rwo gusobanurirwa ibyiza by’iyi gahunda yo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, hagiye hakorwa imirima y’icyitegererezo yigirwaho, hanyuma ababikeneye bakabikomereza mu mirima yabo.
Abahinzi bafashwa ku kugera ku bikoresho bikenewe aho bashobora kubihabwa bakajya babyishyura gahoro gahoro.
Ikindi ngo ni uko uburyo bwo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba buhendutse mu kuhira imyaka ugereranyije n’ubundi buryo abahinzi bari basanzwe bakoresha bifashishije imashini zikoresha mazutu cyangwa lisansi.
Bamwe mu bakora ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bagiye gushaka ubushobozi bifashishije ibigo by’imari bisanzwe bibafasha mu buhinzi bikabafasha kugera kuri iyi mirasire y’izuba izabafasha guhinga ibihingwa birimo imboga, imbuto ndetse n’urusenda.
Munyaneza Silas yagize ati: “Ubu buryo bwo kuhira hakoreshwe ingufu z’imirasire y’izuba ni bwiza kandi dushima ko umuturage yitaweho cyane hateganywa uburyo bwo kumufasha aho ubu natwe abatarabitangira tugiye gushaka uko tuyoboka iyi gahunda. Ubusanzwe duhinga imboga ariko kuhira biratuvuna kuko dukoresha uburyo bwa gakondo cyangwa ahanini tugakoresha za moteri zikenera amavuta mu gihe abatangiye gukoresha ubu buryo bukoresha izuba barushywa gusa no gutangira ubundi izuba rikabyikorera.”

Kukayivara Janet watangiye gukoresha uburyo bwo kuhira hakoreshejwe ingufu zituruka ku izuba, avuga ko umuhinzi udakoresha ubu buryo mu bihe by’izuba aba ari mu bihombo agashishikariza bagenzi be kwitabira ubu buryo.
Udahemuka Bernard, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, yatangarije Imvaho Nshya ko umuhinzi wese wifuza gukorana n’iyi gahunda afashwa.
Yagize ati: “Iyi ni gahunda nziza ifasha bahinzi kudahagarika imirimo yabo hashingiwe ku bihe, aho umuhinzi ubikeneye hari inyandiko yateganyijwe yuzuza. Hari abakozi bahari yegera bakamwereka we ibyo asabwa, yabyuzuza bakamufasha gukurikirana ubu bufasha kugera bumugezeho.”
Mutoni Liliane, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe byo kuhira ku buso buto, yabwiye abahinzi ko bakwiye gukoresha amahirwe leta iba yabahaye akabafasha kwiteza imbere.
Ati: “Umuhinzi asabwa uruhare ruto rurimo kumva ko akwiye gukoresha ubu buryo mu kunoza ubuhinzi bwe, ubundi uruhare runini RAB ikamwunganira ifatanije n’abafatanyabikorwa. Turasaba ababa bafite ubutaka buto ko bakwishyira hamwe ubundi bagasaba kugezwaho iyi sisiteme yo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, kandi bifite inyungu inshuro nyinshi ugereranyije no kuhira mu buryo bwa gakondo.”
Mutoni asaba abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo kwegera abaturage bashinzwe bakarushaho kubamenyesha ibi byiza bagenewe bityo umubare w’abakora ubuhinzi buhira ku buryo bwa kinyamwuga ukiyongera.
Mu rwego rwo gufasha abahinzi gukoresha ubu buryo, bagaragarijwe ko hari inkunga igenerwa umuhinzi ukeneye kuhira akoresheje imirasire aho Leta imutangira 75% by’ikiguzi cyose naho umuhinzi akishakira 25%.
Ibi bivuze ko umuhinzi ukeneye sisitemu y’imirasire yatwara miliyoni imwe, yishyurirwa ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda akiyishyurira ibihumbi 250 gusa.