Gatsibo: Abana b’abakobwa batatu bari mu kigero cy’imyaka itatu babuze

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abana babiri biga mu mashuri y’inshuke bo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bari hagati y’imyaka itatu baburiwe irengero bavuye kwiga n’undi umwe wakinanaga n’abagenzi be.

Umwana w’umukobwa mukuru mu babuze afite imyaka itatu n’amezi atandatu, mu gihe umuto afite imyaka itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko abana baburiwe irengero ku itariki ya 24 Mata 2024, ariko n’ubu bataraboneka bakiri gushakisha amakuru yaho bari.

Yavuze ko abana babiri baburiwe irengero bavuye kwiga undi umwe yakinaga n’abandi na we akabura.

Yagize ati: “Abana bavuye kwiga ntibagera mu rugo bishoboke ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kuba barabafatiye mu nzira hakagira ahandi babajyana. Undi umwe yari ari mu rugo akina n’abandi ku muharuro aza kuburirwa irengero na we.”

Yakomeje agira ati: “Aya makuru twayamenye ejo nk’ubuyubozi kuko ni bwo ababyeyi babo bayagejeje ku nzego z’ubuyobozi bw’Akagari guhera mu masaha ya saa sita, bigera ku karere saa Cyenda z’igicamunsi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwavuze ko bwakoranye inama n’abaturage ariko hataramenyekana aho bari, bakiri guhuza amakuru atandukanye babwirwa.Ubwo buyonozi buhakana amakuru yuko ari abana barindwi bo mu Mirenge ya Kiramurizi na Rugarama.

Yagize ati: “Abana dufitiye amakuru ni abo batatu bo muri Kiziguro kuko ni bo ababyeyi babo batanze iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burahumuriza ababyeyi babuze abana ko buri gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano mu gushakisha abo abana.

Busaba ababyeyi kugira amakenga yo kumenya umuntu ushaka gukora ikibi bakarinda abana, gutangira amakuru ku gihe no kubimenyesha inzego z’umutekano ku gihe ndetse no kwigisha abana bato kujya bategereza ababyeyi ku ishuri akaba ari bo baza kubatwara.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE