Gatsibo: Abakoraga ku kimpoteri kimaze amezi 5 gihagaritswe barataka ubushomeri

Abari bafite akazi mu kimpoteri cya kijyambere cy’Akarere ka Gatsibo kimaze amezi atani gihagaritswe barataka ubushomeri, bagasaba ko imirimo yakorerwagamo yasubukurwa.
Abari bafite akazi muri icyo kimpoteri giherereye mu Murenge wa Mukarange barifuza ko ibyahakorwaga byasubukurwa bagasubira mu kazi kuko kugatakaza byabagizeho ingaruka.
Abavuga ibi ni abakoraga akazi kajyanye no kurobanura no gutandukanya imyanda yagenewe gukurwamo ibindi bintu.
Kugeza ubu iyi mirimo yarahagaze abari bahafite akazi ka buri munsi na bo bajya mu bushomeri.
Nyiratunga Madalina avuga ko agikora aha byamufashaga kubona amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Tugifite akazi hano twinjizaga amafaranga ya buri munsi bigatuma dukemura ibibazo byo mu rugo. Niba narashoboraga kwinjiza ibihumbi 50 ku kwezi byatumaga mpaha, ngatangira abana amafaranga yo kurya ku ishuri kandi nkababonera n’ibikoresho. Ubu rero akazi karahagaze kandi gahagarara bidutunguye ku buryo byatugizeho ingaruka.”
Habimana Donat na we avuga ko bikunze imirimo igasubukurwa byaba ari igisubizo kuri bo.
Ati: “Turasaba ko ikimpoteri cyakongera gukora. Ikindi ni uko mu gihe imirimo yasubukurwa ubuyobozi bwareberera abantu bakoraga aha tugasubizwamo hatazanwe abadusimbura kuko twari tumaze kukamenyera”
Akomeza agira ati: “Guhagarika akazi tutazi n’igihe kazongera gutangirira byaratudindije, kuko utafata umwanzuro wo kujya gushaka akandi, kandi bamwe bakubwiye bari muratangira ejobundi none amezi abaye ane turi mu bushomeri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko imirimo yakorerwaga kuri iki kimpoteri itahagaritswe ahubwo ko hahagaritswe rwiyemezamirimo, ubu hakaba harabonetse undi ugiye gukomeza ibikorwa.
Ati: “Amasezerano twari dufitanye na rwiyemezamirimo yararangiye ariko dusanga tutamwongera andi kuko hari ibitari binoze neza. Twakoze ingendoshuri ngo turebe aho bari basanzwe bafite ubu buryo bwo kubyaza imyanda ibindi bintu, dusura Huye n’ahandi, bituma tugira ibyo twunguka ku buryo ubu tugiye kubikora neza.”
Akomeza agira ati: “Mu kwezi kumwe imirimo iraba yatangiye kandi abahakoraga rwose ntibagire impungenge nibi nubundi bazitabwaho mu kongera gutangiza imirimo kuri iki kimpoteri.”
Iki kimpoteri gikusanyirizwamo imyanda iturutse hirya no hino mu masantere y’ubucuruzi y’Akarere ka Gataibo.
Cyubatswe gitanzweho
Kngengo y’imari ingana na miliyoni 207 z’amafaranga y’u Rwanda, cyubakwa ku buso bwa hegitari 1 na ari 300.
Imyanda cyakiriye irarobanurwa hagatandukanywa ibibora n’ibitabora ndetse bikanabyazwamo ibindi mu kazi gakorwa n’abasaga 40 ba nyakabyizi.
