Gatsibo: Abahinzi b’ikawa bafite imbogamizi yo kutabona ifumbire ihagije

Bamwe mu bahinzi b’ikawa mu Karere ka Gatsibo bagaragaje ko bafite imbogamizi z’uko batabona ifumbire ihagije ngo bakomeze kwita kuri ubu buhinzi bavuga ko bwababereye isoko y’iterambere.
Iki kibazo bakigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2022, mu bukangurambaga bwo kwita ku ikawa bwakorewe mu Murenge wa Muhura uza ku isonga mu kubonekamo nyinshi muri aka karere, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ( NAEB).
Ubusanzwe umuhinzi ahabwa ifumbire na Leta kuko ku giciro agurirwaho ikawa hari amafaranga aba yasigaye yo kuzamuha ifumbire.
Bamwe mu bahinzi bo muri uriya Murenge baganiriye n’Imvaho Nshya barimo uwitwa Nyirarugwiro Spéciose basobanuye ko iyo babona ari nkeya n’igiciro cyayo kiri hejuru kandi banayifatira kure.
Sendahangarwa Isaac na we yagize ati: “ Imbogamizi zo zirahari kuko hari amafumbire mvaruganda ahenze muri iki gihe n’ayo Leta iduha ntabwo ahagije kugira ngo ikawa tubashe kuyizamura nk’uko tubyifuza. Twifuza ko batwongerera ifumbire kuko ubu tumaze kugira ibiti byinshi; byikubye nka kabiri ugereranyije n’umwaka ushize. Ku giciro batuguriraho na ho bareba uko batwongerera kuko imbaraga dushora tubona zitagendanye na cyo”.
Indi mbogamizi ni ukuba inganda zibagurira ku biciro bitandukanye; nko muri iyi sizoni irangiye, bavuze ko hari abaguriwe ku mafaranga y’u Rwanda 410 ku kilo abandi kuri 500.

Uwihanganye François ati: “Uruganda runaka ruraguha amafaranga hirya ukumva urundi ruratanga andi kandi ari mu Murenge umwe; ukumva ruratanga menshi utemerewe kuzijyanayo”.
Urujeni Sandrine Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, yavuze ko icy’ibanze mu gukemura ibi bibazo ari ukunoza imikoranire hagati y’abahinzi, inganda n’izindi nzego bireba.
Ku bijyanye n’ifumbire yagize ati: “Ifumbire yo mu ikawa uko itangwa birazwi tuyigurira hamwe tukagerageza kuyegereza abahinzi ariko kuko umusaruro wabaye mwiza babashije kubonamo amafaranga menshi, turabashishikariza kuzigama kugira ngo kuri ya fumbire tubaha baziyongerereho. Niba barabonye umusaruro mwiza nibadashyiramo ifumbire ntabwo umusaruro uzongera kwiyongera”.
Ku birebana no kuba abahinzi bifuza gukurirwaho gahunda ya “ Zoning” bakagurisha umusaruro ku nganda bashaka, Urujeni yabagaragarije ko hari inyungu batakaza.
Ati: “Zoning yajeho kugira ngo tubafashe gukorana n’inganda, icyo tubashishikariza ni ukujyana umusaruro ku nganda ziri muri zone yabo, kuko ibyo twavuze haba kongera ifumbire, kubona ibikoresho dukorana n’abanyenganda. Mu gihe zone zidakora nta n’ubwo umuhinzi yazamenya uwo yagemuriye n’uruganda ntiruzamenya uwarugemuriye, ya mikoranire myiza ntabwo ishobora kugerwaho”.
Yakomeje avuga ko ikigezweho ubu ku isoko ry’ikawa ari uko umuguzi aba ashaka kumenya aho ikawa yaturutse, niba amafaranga atanga abasha kugera ku muhinzi, bikaba byanatuma ayo mafaranga yiyongera.
NAEB igaragaza ko muri rusange ku rwego rw’Igihugu umusaruro wazamutse muri uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yashize, aho ubu ikawa yoherejwe mu mahanga ari toni ibihumbi 15, yinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 75.
Akarere ka Gatsibo ni ko kagize umusaruro mwinshi w’ibitumbwe by’ikawa, kinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 5 nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard.
Muri aka karere habarurwa abahinzi b’ikawa 22,482, bahinga ku buso bugera kuri hegitari 4,199 buteyeho ibiti by’ikawa 10,498,926.





