Gasogi United yasinyishije Rutahizamu w’Umunya Senegal

Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Rutahizamu w’Umunya Senegal Alioune Mbaye amasezerano y’amezi atandatu.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, Gasogi United yemeje ko yasinyishije uyu Rutahizamu.
Uwo musore w’imyaka 22 yakiniye amakipe atandukanye arimo Club Africain yo muri Tunisia na FCOS Koenigshoffen yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa.
Gasogi United yari ifite ikibazo cya Rutahizamu kuko yinjije ibitego 16 yinjizwa 15 mu mikino ibanza ya Shampiyona.
Gasogi United yasoje igice cy’ibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 20.
Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona Gasogi United izatangira yakirwa na Marines kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Mutarama 2025.



Father says:
Mutarama 6, 2025 at 3:43 pmKenisi avuzeko uyurutahizamu arenze FALL NGAGNE yaba yibeshye.