Gashumba yasubije abatunguwe n’imyaka arusha umukobwa agiye gushaka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuherwe wo muri Uganda Gashumba Frank uherutse gusaba no gukwa Patience Mutoni Malaika, bikavugisha benshi bibanda ku kinyuranyo cy’imyaka yabo yashyize agira icyo avuga ku kinyuranyo cy’imyaka yabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwavugishije benshi kubera ko Mutoni afite imyaka 25 akaba agiye kubana n’uwo muherwe ufite imyaka isaga 50 ari na byo byatumye abenshi bacika ururondogoro.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio 4, Gashumba yagarutse ku magambo amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yibasira umukobwa agiye kurongora arusha imyaka 25.

Yagize ati: “Bifuzaga ko nashyingiranwa na Annet Nandujja cyangwa Namirembe Bitamazire? Muravuga ko akiri muto, ariko niwe unkwiye, abakomeje ku bigarukaho n’abantu batahiriwe mu rukundo ba bandi bakundanye n’abagabo 1000 ntihagire n’umwe bashyngiranwa.”

Annet Nandujja ni umuhanzi wo muri Uganda ufite imyaka 66 y’amavuko, akaba azwi cyane mu ndirimbo gakondo ziri mu rurimi rw’ikigande, mu gihe Namirembe Bitamazire we ari umunyapolitiki wo muri Uganda akaba afite imyaka 84.

Agaruka ku cyamuteye kurenga abakobwa bo mu mujyi akajya gusaba umugeni mu cyaro kure y’Umurwa Mukuru wa Uganda, Gashumba yavuze ko ikintu cyiza cyose bigora kukibona.

Ati: “Hano Kampala hari abakobwa bavukiye i Kyanja, Bugolobi, Kololo, Ntinda, Munyonyo na Mbuya, ariko narabasize bose njya kure mu Karere ka Ssembabule, bivuze ko iby’agaciro akenshi biba byihishe, nagombaga kugorwa ariko nkabona umugore w’agaciro.”

Gashumba yakoye inka 12 n’amafaranga angana na miliyoni 6 z’amashilingi ya Uganda (UGX). Ibikorwa byo gususurutsa ibirori byagizwe iby’agatangaza n’umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco, Masamba Intore, waririmbye indirimbo zivanze n’umudiho wa kinyarwanda.

Gashumba Frank arusha Patience Mutoni Malaika agiye gushaka imyaka 26, kuko yavutse mu 1974 mu gihe Mutoni we yavutse mu 2000.

Gashumba urusha imyaka 26 Mutoni bagiye kurushinga avuga ko ariwe wari umukwiye.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Gicurasi 19, 2025 at 6:27 pm

Ahubwo imyaka 50 nimicye niyo yagira 70 se ikibazo nikihe kumukobwa wimyaka 25 kera barongoraga abafite 12 bo bafite 30 kuzamura ntabwo Malaika agiye guhinga nugukora ibyo ashoboye no kwita kumugabo gusa umwana aguye ahashashe namwe murarindagira gusa ibereho mukobwa mwiza ubareke inka 12 na milioni 6 biragukwiye abakwise Malaika bali bakubonye urarikwiye

Anonymous says:
Gicurasi 20, 2025 at 12:25 pm

Nukuri ntacyo bitwaye.
Cyera bashakaga abato cyane kumyaka 14.
Mbifurije urugo ruhire bazabyare bahecye.
Bazanorore inka nyinshi!!!!!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE