Gasamagera yagaragaje impamvu yatumye yinjira muri FPR Inkotanyi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Gasamagera Wellars ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi. Yatangiye izi nshingano mu kwezi kwa Mata 2023. Mu butumwa bugufi bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje icyatumye yinjira mu Muryango FPR Inkotanyi.

Yavuze ko abantu bari mu gihugu ndetse na we wabaga mu Mujyi wa Kigali, bari bafite ishyaka rikomeye.

Iryo shyaka ryari rishingiye ku karengane kaberaga muri iki gihugu.

Yagize ati: “Akarengane wabonaga icyo gihe, ni ko kaguhaga imbaraga ariko noneho za mbaraga zikongerwa no kumva ko ukorera Umuryango FPR Inkotanyi watangaga ibisubizo kuri ako karengane kari kariho, ni iryo shyaka mbere na mbere, nta kiguzi kindi.”

Akomeza agira ati: “Abana bavaga ahangaha bakagenda mu nzira zikomeye bagasanga abandi barwanaga mu ishyamba mu majyaruguru y’igihugu cyangwa mu Burasirazuba bw’igihugu bakagenda bazi neza ko bishobora no kubaviramo gupfa ariko bakanga bakabikora kubera ko bari bafite iryo shyaka.”

Ikindi ngo kwinjira muri FPR Inkotanyi kwe, bituruka ku cyizere yari ifitiwe kuko ngo yigishaga u Rwanda runyuranye n’urwo babagamo icyo gihe.

Ati: “Ni iryo shyaka rero nta kindi.”

Gasamagera yavuze ko hirya no hino batanga ibiganiro bagasobanura uko byari bimeze icyo gihe ariko hakiyongeraho n’amateka yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE