Gasabo: Polisi imaze gufata abantu 11 bakekwaho ubujura bw’inka

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abaturage batuye mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo,na Rutunga bagaragaje ikibazo cy’abajura babiba inka zimwe zikabagwa izindi zikagaruzwa zitarabagwa.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage yahagurukiye iki kibazo guhera mu kwezi kwa cumi kugeza.

Ati: “Ubu hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bw’inka 11 bakaba baragize uruhare mu kwiba inka 6, izi nka zibagirwa cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu Tugari twa Minini, Gicaca na Kibara, aba bajura bakaba bazibaga bakajya kuzigurisha mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ahari isoko ry’inka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, avuga ko muri izi nka zibwe, Enye zagararujwe ku bufatanye n’abaturage zitarabagwa, naho ngo inka Ebyiri zikaba zarabazwe.

Abantu 11 bakekwaho kwiba inka barafashwe bamwe bakaba bamaze kugezwa mu nkiko mu gihe abandi bagikorerwa amadosiye.

CIP Gahonzire yakomeje asobanura ko abiba inka usanga ari igikorwa gikorwa n’abantu benshi.

Agira ati: “Ku ikubitiro habanza abitwa abatenezi (abaranga b’inka) bagenda bareba aho inka ziherereye nyuma bakaharangira abajura, inka iyo imaze gusohorwa mu kiraro hari igihe bayibagira aho cyangwa bakayitwara mu isoko bakayigurisha, iyo bamaze kuyibaga hari abashinzwe gutwara inyama bakajya kuzigurisha.”

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali itangaza ko abakekwaho ubujura akenshi usanga bataba mu Murenge umwe ahubwo bazenguruka iyi Mirenge bityo bakiba muri Gikomero bagahungira muri Rutunga mu gihe hari n’abambuka bakajya mu Karere ka Gicumbi, Rwamagana ndetse no mu ka Rulindo.

Abaturage bashimirwa gutanga amakuru bigatuma abakekwaho ubujura bafatwa. Polisi ishishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abajura bafatwe.

Ati: “Byagaragaye ko abenshi baba bazwi, ariko ugasanga abaturage barahisha amakuru, banga kwiteranya n’abaturanyi, bitanturukaho, ni umwana wacu n’ibindi byinshi bitwaza mu guhisha amakuru.”

Abaturage basabwa kandi kujya bitondera abantu babasanga mu ngo babaririza inka zigurishwa. Bikekwako aba ari abantu baneka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye na ba nyir’inka, uko ikiraro cyubatse n’ibindi byabafasha mu bujura bwabo.

Polisi iburira abishora mu bikorwa by’ubujura cyane cyane ubw’amatungo kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahagurukiwe, uburyo bakoresha burazwi.

Iperereza no gufata abandi bakekwaho ubu bujura, Polisi ivuga ko ari ibikorwa bigikomeje.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE