Gasabo: Asigaye ari umuyobozi muri Minisiteri yirukanwagamo agiye kurya umunyenga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yashimangiye ko imiyoborere ya Paul Kagame idaheza yamubereye ikiraro cyo gukorera mu nyubako yajyaga yirukanwamo yagiye kuryamo umunyenga muri asanseri (ascenseur) yayo.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zawo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ubwo Irere Claudette na Dr Yvan Butera bavugaga ibigwi bya Paul Kagame nk’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bombi bahamije ko kuba yarabahaye amahirwe yo kujya muri Guverinoma bakiri bato ndetse bakajya mu myanya ifata ibyemezo hari byinshi byabagejejeho.
Irere yavuze ko kuba yaragiriwe icyizere akinjira mu nzego ziyobora muri Minisiteri y’Uburezi ari nko gukabya inzozi, kuko yajyagayo agiye kurya umunyenga.
Ati: “Navukiye i Gasabo, ndahakurira, ndahigira, n’ubu ntuye i Gasabo, ndetse ndanahakorera. Nubwo mubona ubu narakuze, nkiri umwana narakubaganaga, mumaze kubohora Igihugu nasubiye mu ishuri nk’abandi bana mwarinsubijemo nigaga ku mashuri abanza ya Kacyiru, iyo navaga ku ishuri naratemberaga sinatahaga, nkajya kureba abaturanyi barimo na Minisiteri y’Uburezi.”
[…] Hari uwari waratubwiye ko muri Minisiteri y’Uburezi habamo asanseri (ascenseur) kandi ikaba itanga umunyenga, nava ku ishuri nkanyurayo rimwe na rimwe ndi kumwe na bagenzi banjye tugakanda ikatuzamura, ikatumanura, tukarya umunyenga. Abakozi ba Minisiteri batubona bakatuvudukana, aho najyaga ngiye kurya umunyenga, uyu munsi nyakubahwa mwangiriye icyizere noneho nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi ko kugeza uburezi kuri bose.”
Irere avuga ko u Rwanda bakuriyemo ari Igihugu gikunda abana bacyo kandi gishishikazwa no kugira ngo ejo habo habe heza.
Ati: “Nyakubahwa Igihugu twe twakuriyemo, tuzi kandi dukorera, ni Igihugu gikunda abana bacyo, mwaratwigishije turiga turaminuza by’umwihariko njye mwampaye buruse njya kwiga hanze ndagaruka mungirira icyizere mwarakoze nyakubahwa.”
Yongeraho ati: “Twemera ko abana uyu munsi bakura bazi neza ko Igihugu kibakunda kandi gishishikajwe n’uko imbere habo hazaba heza.”
Ibyiza by’ubuyobozi bwa Paul Kagame kandi byashimangiwe na Dr Butera Yvan Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima nawe uhamya ko ubuyobozi bwa Paul Kagame bwongereye icyizere abaturage batacyita amazina yuzuyemo kwiheba.
Ati: “Uyu munsi ntabwo abantu bakiri ba Nzabibarambonye, Bazimaziki, byarahindutse ubu ngubu dufite ba Tesi, Irere, ba Jimmy na Yvan, kera umuntu yagiraga imyaka 50, 60 bakavuga ngo yashaje, ariko ubu twagiye tubona abagore n’abagabo beza b’iyo myaka batemba itoto kubera ubuyobozi bwawe bwiza nyakubahwa.”
Nk’abari bafite ubutumwa bw’urubyiruko rwa Gasabo bahamya ko bo nk’urubyiruko biyita ikiragano cya Paul Kagame (Generation PK) ndetse bamusezeranya ko bazasigasira ibyagezweho batazigera basubira inyuma na gato, kandi ko bagiye kuvuduka mu iterambere, bakora ibintu byiza binoze kandi bikorewe ku gihe, kuko nk’urubyiruko kumva kwabo ari vuba, gukora bikaba vuba vuba.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwamamaza abakandida bose ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.
