Gasabo: Abatujwe mu Mudugudu w’AVEGA banyuzwe n’amabati RPC Ltd yabahaye

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abatujwe n’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA -Agahozo) mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, banyuzwe n’inkunga y’amabati bahawe n’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora Ubucuruzi (Rwanda Printery Company/ RPC) izifashishwa mu gusana ayo macumbi arimo ayamaze gusaza.

Bivugwa ko ayo macumbi yubatswe akanatuzwamo abantu hagati y’umwaka wa 1998 na 2000, hagamijwe gushakira ibisubizo byihuse abapfakazi ba Jenoside batagiraga aho baba mu rwego rwo kubashyigikira no kubahumuriza.

Kubera ko ayo macumbi yubakwaga mu buryo bwo gushaka ibisubizo byihuse kimwe n’andi yagiye yubakwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, amenshi muri yo yarashaje ku buryo kuri ubu akeneye gusanwa.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’Umuryango Ibuka bihaye intego yo gusanira abo baturage bo muri uwo Mudugudu uzwi nk’uw’AVEGA muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abapfakazi ba Jenoside bahatuye bavuga ko amabati afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 1.5 bahawe na RPC kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, aziye igihe kuko agiye kubafasha kugera kuri iyo ntego y’ubuyobozi.

Bemeza ko iyo nkunga yiyongereye ku yindi ikomeje gukusanywa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikaba izafasha mu gusana zimwe mu nzu zagurutse ibisenge n’inkuta zasadutse kandi ibyo bibagaragariza ko bakunzwe kandi bazirikanwa.

Bagaragaza ko bamwe muri bo bagizweho ingaruka n’imvura imaze iminsi igwa kuko yatumye ibisenge bitandatu by’ayo macumbi batuyemo biguruka n’amabati agatobagurika, bakaba bari kuvirwa.

Mukamunana Verediyana, Umuyobozi wa AVEGA mu Murenge wa Kimironko, yagize ati: “Inzu zirava kandi ibihe turimo ni iby’imvura n’umuyaga mwinshi amabati amwe yatangiye kuguruka. Hari abagerageza gusana ariko hari n’abadafite ubushobozi. Inkunga tubonye turishimye kandi ni itangiriro turizera ko zizasanwa.”

Ndayishimiye Theogene, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kimironko, na we avuga ko mu ntego bari barihaye harimo no gusana nibura inzu 10 z’abatuye muri uwo Mudugudu.

Yemeza ko iyo nkunga ihuriranye n’intego yabo kandi ibyo bikorwa bigiye kwihuta kuko bibonye andi maboko.

Yagize ati: “Bihuriranye n’igihe twari tubikeneye. Muri iyi minsi turi mu bihe bibi by’imvura kandi inzu zabo zarangiritse cyane kuko zimaze igihe kinini, inyinshi ibiti byo gusakariraho bimaze gusaza kimwe n’amabati, n’ibikuta bimwe na bimwe byagiye bisaduka.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa RPC Bizimana Jerome, agaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano za buri wese, ndetse bijyanirana n’ibikorwa byo kwegera no gukomeza abayirokotse hatirengagijwe no kumva ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo.

Avuga ko gufasha bitagombera kuba umuntu atunze byinshi ahubwo bisaba umutima ushaka.

Ati:”Umuntu ufite umutima ushaka ni we ufasha; rero izo nzu zifite ibibazo by’isakaro zivira abarokotse ni zo twahereyeho kandi turi gufatanya n’Umurenge kugira ngo tubasanire.”

Yagaragaje ko kwiga amateka yaranze Igihugu, kuyasigasira no kuyigisha abakiri bato biri mu bikomeza Igihugu, ari na yo mpamvu abakozi ba RPC babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abasaga ibihumbi 259 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwemo.

Bizimana avuga ko icyo amateka agomba gusigira abakozi muri rusange ari ugukorera hamwe birinda icyabatandukanya.

Ati: “Bituma twiga amateka y’Igihugu cyacu tugahuza ubumwe, ivangura tukarirwanya tugakora nta macakubiri.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa, kubera ubukana n’imbaraga Leta yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa yakoresheje.  

Yasize ibihumbi amagana babaye imfubyi ndetse abarenga ibihumbi 85 basigara barera barumuna babo n’abandi bo mu miryango mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

Ubuyobozi bw’Umuryango AVEGA-Agahozo, Umuryango Ibuka n’Inzego z’Ibanze mu Karere ka Gasabo bishimiye inkunga yatanzwe n’abakozi ba RPC Ltd
Abakozi ba RPC Ltd bakiriwe ku Biro by’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko
Mukamunana Verdiana, Umuyobozi wa Avega mu Murenge wa Kimironko, yashimiye abakozi ba RPC Ltd ubwitange bagaragaje
Inzego z’ibanze na zo zishimiye inkunga yatanzwe na RPC Ltd iziye igihe
Abakozi ba RPC bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga 259.000 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RPC Ltd Bizimana Jerome, yandika ubutumwa mu gitabo cy’urwibutso nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE