Gasabo: Abarwaje imirire mibi bishimiye kwigishwa gutegura indyo yuzuye

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, mu Kagari ka Bweramvura, bagaragaza ko ubumenyi buke mu gutegurira abana indyo yuzuye ari bwo butuma bagwingira haba mu bwonko n’igihagararo.
Ababyeyi bishimiye gahunda nshya yatangijwe igamije kubongerera ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye, cyane ko bidasaba ubushobozi buhambaye n’ibyo bafitiye ubushobozi byakora indyo yuzuye.
Bavuga ko abenshi mu babyeyi badosobanukiwe gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga kuva bagisama bigatuma n’abo babyaye babagaburira indyo ituzuye ibatera kugwingira.
Imibare y’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), igaragaza ko mu Rwanda 75% by’abana bagwingira bitewe n’uko ababyeyi baba badafite ubumenyi buhagije mu gihe 31% bagwingira biturutse mu ruhererekane rw’imiryango.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya baje kwiga gutegurira umwana indyo yuzuye ku ishuri ‘Ester’s Aid’ ryiyemeje kurandura igwingira mu bana hahashywa imirire mibi bashimangira ko ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye no kutabyitaho ari byo bituma abana bagwingira kuko bahora mu ndyo imwe.
Kayitesi Oliva, avuga ko yungutse ubumenyi mu gitegurira umwana kuko yajyaga amugaburira kubyo nabo bariye kandi bitarimo intungamubiri zuzuye.
Ati: “Niba twatetse nk’ibirayi ni na byo twagaburiraga umwana, ubwo niba nta mboga cyangwa ibikomoka ku matungo birimo na we yabiryaga gutyo. Ariko ubu nzajya nkora uko nshoboye nshyiremo imboga, imbuto, indagara nibindi.”
Nzayisenga Mediatrice nawe yagize ati: “Njye najyaga numva ibyo guteka indyo yuzuye nkumva ari iby’abakire kandi bisaba n’umwanya munini. Ariko uko babitwigishije hano nabonye ari ibintu byoroshye buri wese yabishobora.”
Bavuga ko basanzwe bazi ko indyo yuzuye irinda umwana kugwingira ariko bajyaga bita ku gihagararo cy’umwana gusa ntibite ku mitekerereze n’imikurire y’ubwonko bwe.
Gusa ngo nyuma yo gusobanukirwa uko bitegurwa biyemeje guhashya imirire mibi kuva umwana agisamwa kugeza akuze.
Ester’s Aid biyemeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda guhashya igwingira ry’abana bigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, kuri iyi nshuro bari kwigisha icyiciro cya mbere cy’ababyeyi bagera ku 100.
Clare Effiong, Umuyobozi Mukuru wa Ester’s Aid mu Rwanda avuga ko binyuze mu nyigisho baha ababyeyi cyane cyane mu bice by’ibyaro bizeye ko abana bazakurana ubuzima buzira igwingira.
Ati: “Twizeye ko bizatanga umusaruro kuko umubyeyi niwe urera kandi iyo yagaburiye umwana intungamubiri zose akura mu bwenge n’igihagararo kandi ntarwaragurika.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, (NISR) mu bushakashatsi bwakozwe ku baturage n’ubuzima (RHS), igaragaza ko abana bagwingiye ari 33%.
NCDA igaragaza ko abana babona amafunguro uko bikwiye mu Rwanda ari 21,5% gusa.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST 2), Leta yihaye intego yo kuba yagabanyije umubare w’abana bagwingiye ukava kuri 33% bakagera ku kigero cya 15% bitarenze 2029.



















