Gareth Southgate ntakiri Umutoza w’u Bwongereza

Umwongereza Gareth Southgate wari Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza “Three Lions”yasezereye kuri izi nshingano nyuma yo gutakaza igikombe cy’u Burayi Euro 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, yatanze ubutumwa bushimira abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ati: “Nk’Umwongereza wishimye, byari umunezero gukinira no gutoza Ikipe y’Igihugu. Hari icyo byari bivuze kuri njye kandi narabigaragaje.”
“Nagize amahirwe yo gutoza abakinnyi benshi mu mikino 102, buri wese yari yishimiye kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu kandi bafasha n’Igihugu mu buryo bushoboka.”
Muri iyo mikino 102 yakinnye harimo 61 yatsinze, 17 yatsinzwe ndetse n’indi 24 yanganyije. Ibi byatumye aba umutoza wa mbere wagejeje Ikipe y’Igihugu ku mikino ya nyuma y’amarushanwa akomeye inshuro ebyiri.
Muri 2016 ni bwo Gareth Southgate yagizwe Umutoza Mukuru w’u Bwongereza, mbere y’aho yabanje kuba umutoza w’abatarengeje imyaka 21.
Amarushanwa aheruka benshi mu bakunzi ba Ruhango mu Bwongereza batangiye gushidikanya ku bushobozi bwe ndetse no kugaragaza ko igihe kigeze uyu mugabo w’imyaka 53 agatanga inkoni ku bandi bagatoza iyi kipe dore ko gutwara igikombe kuri we bikiri inzozi.

Mu myaka umunani yari amaze arı Umutoza Mukuru yafashije u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Euro 2020 ndetse na 2024 ndetse mu mikino y’Igikombe cy’Isi yagarukiye muri ½ mu 2018 kandi mu 2022 agarukira muri ¼.