Gakoma: Abaturage bahinduriwe ubuzima na gahunda y’indangamanota mu Masibo

Abatuye Umudugudu wa Gakoma, mu Kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi bashima gahunda yo guha abayobozi babo b’amasibo indangamanota zituma bakorera ku ntego barushanwa mu kugeza abaturage ku guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
Abawutuye bavuga ko gukorera ku ntego kw’ababayobora bibafasha aho buri rugo rugerwaho n’ubuyobozi bugasuzuma ko hari impinduka bageraho mu guhindura imibereho ndetse no kwiteza imbere.
Nshimiye John yagize ati: “Mu myaka umunani tumaranye n’ubuyobozi buriho mu Mudugudu navuga ko hari impinduka zikomeye. Gahunda za Leta tuza imbere mu kuzubahiriza. Buri wese aba afite Mituweli. Nta mwana uta ishuri inaha ntibibaho, utaratangira ishuri ari mu irerero turajya kubacyura mu kanya.”

Akomeza agira ati”Twumvise ko babibahera n’amanota ariko biradufasha. Gahunda zo kuzahura imibereho y’umuturage Umuyobozi w’Isibo aba akuri iruhande akakubwira ati noza isuku utya, noza imirire ugira akarima k’igikoni, hingira igihe nta mushonji dushaka, jya uganiriza abana bagire uburere bwiza ndetse akaguha n’andi makuru ya guhanda za Leta zigezweho.”
Kobusingye Shemusa na we avuga ko uguhuza kw’ababayobora muri uwo Mudugudu kwahindutse ubuvandimwe bw’abayora n’abayoborwa, buri wese agasanga akwiye kunoza ibyo akora.
Ati: “Aho bigeze ubu hariho kwibwiriza. Hari imihigo uba warahigiye kugeraho.Tugira abagenzura bakareba ko wabigezeho, abasuzuma banagenzura uko umuyobozi w’Isibo yafashije abo ayobora kugira intambwe batera. Na we bamuha amanota ku buryo twese duharanira kutaba aba nyuma. Ubu mu Mudugudu nta kiyobyabwenge kiharangwa, nta makimbirane akurura urugomo n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gakoma, buvuga ko bashyizeho gahunda yo guha abayobozi b’amasibo indangamanota hagamijwe gukorera ku guhiganwa mu kunoza ibyo bakorera abaturage.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco yabwiye Imvaho Nshya ko guha indangamanota abayobora amasibo ari igitekerezo cyabo bwite nk’abatuye Umudugudu hagamijwe guteza imbere umuco wo guhiganwa.

Ati: “Yego iyi gahunda yagiyeho tugamije gukora turushanwa. Urugero niba twihaye gahunda yo kuba mu mwaka nta muturage uzaba adafite umusarane wuzuje ibisabwa,ubwo uyobora Isibo aharanira ko abigeraho n’ibindi. Hariikipe isuzuma igatanga amanota, uko arwana no kugera ku byateganyijwe ni ko umuturage abyungukiramo, ahindura ‘ubuzima.”
Ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyagatare buvuga ko imikorere y’uwo Mudugudu ibatera ishema ndetse ko hari gahunda yo kwigirwaho n’indi midugud.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yagize ati: “Uyu Mudugudu ni urugero rwiza ko imiyoborere myiza ihereye mu Midugudu byatanga umusaruro.Tuwita Umudugudu utagira icyaha kuko nka bimwe wumva ngo abantu bacuruza cyangwa bagakoresha ibiyobyabwenge hariya ni kirazira.Twarabashimiye ariko noneho ubu n’Intara irabashimira kuko ubu baza ku isonga no mu rwego rw’Intara.”
Akomeza agira ati: “Ubu twafashe gahunda yuko badufasha no kwigisha abandi.Tugafata abayobora Imidugudu bagasura Umudugu wa Gakoma bakumva ukuntu imyaka ishira nta kiyobyabwenge kihageze. Bivuze ko haba kwirengagiza no gukinga ikibaba abantu bangiza. Bashobora kudufasha gukosora bagenzi babo.”
Mu mezi atatu ashize umuyobozi wuwo Mudugudu yashyikirijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu igihembo cya moto bagenewe n’Akarere kubera ko bakomeje kuba indashyikirwa mu gukumira ibyaha.
Umudugudu wa Gakoma ufite amasibo 9 utuwe n’ingo 274, umaze kuba uwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba inshuro eshatu.


Ngendaneza says:
Mata 23, 2025 at 8:11 amNibyiza kuyobora neza cyane
Ngendaneza says:
Mata 23, 2025 at 8:11 amNibyiza kuyobora neza cyane