Gakenke: Umushinga wo kubaka gare wadindijwe na rwiyemezamirimo

Abaturage ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakorera ahazwi nk’ahateganyirijwe kubakwa gare ya Gakenke, bavuga ko bamaze umwaka n’igice bategereje ko imirimo yo kuyubaka itangira, ariko amaso yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nabwo bwemeza ko uyu mushinga wadindijwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko, ariko nyuma akaza kwisubiraho. Ubu ngo hafashwe izindi ngamba, zirimo ko abikorera bo muri Gakenke barimo kwishyira hamwe kugira ngo bayubake.
Ubuyobozi buvuga ko mbere byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka gare izatangira muri Mutarama 2024, umushoramari wari buyubake yaje kwisubiraho, bitera igihombo n’akajagari mu baturage bari bategereje ingurane, harimo n’abari basanzwe bafite ibikorwa ahagomba kubakwa.
Uwahawe izina rya Shimirwa Eugene, umwe mu batwara ibinyabiziga, yagize ati: “Twabonye batangiye gupima ahazubakwa gare mu buryo bugezweho, batwizeza ko imirimo izatangira muri Mutarama 2024. Ariko umwaka urashize nta gikozwe. Ibi bidindira bitugiraho ingaruka zikomeye kuko dukorera ahantu hato, habamo umutekano muke, nta bwisanzure. Byaba byiza baduhaye gare igezweho.”
Undi muturage utegereje ingurane kuko afite inzu y’ubucuruzi ahazubakwa gare ya Gakenke, avuga ko kuba itubatswe bibateza igihombo
Yagize ati: “Twari twizeye ko uyu mwaka uzarangira dufite gare igezweho, ariko si ko byagenze. Kugeza ubu ntituzi aho gahunda igeze. Twabariwe ingurane, ariko amaso yaheze mu kirere. Hari inzu zasenywe, hari n’ibipangu bisigaye bigaragara nabi, bituma aho gare izubakwa hasa nabi. Turifuza ko ubuyobozi bwihutisha kubaka gare, natwe tukabasha gutera imbere.”
Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yemeje ko rwiyemezamirimo wa mbere yivanye mu mushinga, ariko ko ubu hari icyizere gishingiye ku bufatanye bw’abikorera bo muri ako karere:
Yagize ati: “Hari umushoramari twari twatangiranye, ariko nyuma yaje kwisubiraho. Indi mbogamizi ni uko hari abaturage badafite ibyangombwa byuzuye kugira ngo bahabwe ingurane. Ubu abikorera bo muri Gakenke barimo kwishyira hamwe kugira ngo bubake gare. Imyiteguro igeze kure, igishushanyo mbonera cyarakozwe, kandi dufite icyizere ko mu minsi ya vuba imirimo izatangira.”
Imibare itangwa n’Akarere ka Gakenke igaragaza ko hakenewe ingurane ku baturage 179 kugira ngo haboneke ubutaka buhagije bwo kubakaho gare. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwimura abaturage n’ibyangombwa bizatwara asaga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda

