Gakenke: Ubuto bw’isoko rya Gakenke no kuba rishaje bihombya abakora ubudozi

Abakorera ubudozi mu isoko rya Gakenke mu Karere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa no kuba ari rito kandi rikaba rishaje ku buryo bibatera igihombo kubera gukorera mu mfundanwa na ho bakaba bahasembera mu gihe cy’imvura.
Barasaba ubuyobozi kubafasha kuvugurura iryo soko rikajyana n’igihe kugira ngo barusheho kuryoherwa n’umusaruro w’imisoro batanga.
Abakora umwuga w’ubudozi bavuga ko bitaborohera gukora akazi kabo haba mu bihe by’imvura ndetse no ku zuba, kuko baba bari hanze na ho baba batisanzuye.
Bemeza ko bamaze igihe basaba guhabwa aho gukorera hagutse, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Umwe muri abo bakora ubudozi yagize ati: “Twebwe ntabwo tukivuga kuko ubu dusa n’abaheze mu gihirahiro, kandi uko ubuyobozi bugenda busimburana kuri aka Karere turabivuga. Twebwe abadozi b’imyenda n’ibindi ntabwo dufite aho gukorera hameze neza, mu bihe by’izuba ritumrera nabi mu mvura bwo hari n’ubwo bwira tutanakoze cyane mu bihe by’itumba.”
Undi mudozi na we utashatse ko amazina ye atangaswa yongeyeho ko bababazwa no gukorera ahantu hadasobanutse kandi basabwa umusoro.
Yavuze ko mu bihe by’imvura iyo batakoze hari ubwo bimusaba kuyaguza kugira ngo yuzuze inshingano nk’umunyagihugu, ari na yo mpamvu asaba ubuyobozi bw’Akarere na bwo kubahiriza inshingano zo kubaha aho bakorera hisanzuye.
Yagize ati: “Iri soko ryacu rero rifite ibibazo bibiri: kuba ari rito hakiyongeraho no kuba rishaje. Nko mu bihe by’imvura twajya tureba aho twihindira imbere y’ibisima bya bagenzi bacu ariko na ho usanga haba hanyagirwa, ubwo imashini tukazibitsa mu maduka y’abandi tukarindira ko ihita.”
Yakomeje agira ati: “Gusa ikidusonga ni ukubona usabwa umusoro wa buri munsi hakiyongeraho ipatante kandi hari n’iminsi umuntu aba atakoze nk’iyo imvura yiriwe igwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, na we ashimangira ko iki kibazo bakizi ariko ko barimo kugishakira umuti urambye.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ubuto no gusaza ku isoko rya Gakenke kirazwi, ubu rero turimo turategura uburyo twaryagura cyane ko mu gihe ryubakwaga abashoramari n’abashabitsi bari bake. Ikindi ni uko ahari hagaragaye ko hangiritse kubera gusaza twahasannye, ubwo niba hari ahandi byagaragaye turihutira kuhasana.”
Isoko rya Gakenke ryubatswe mu mwaka wa 2000, kugeza uyu munsi rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi batarenze 500 mu gihe riremwa n’Imirenge itandukanye.
