Gakenke: Nyiramatabaro warokotse Jenoside yababariye Kambanda babanye neza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiramataboro Jeanne d’Arc wo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Karambo; Akarere ka Gakenke, yishimira ko abanye neza n’uwamwiciye abantu bo mu muryango we witwa Kambanda Godefroid, waje kumusahura no kwica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba Nyiramatabaro yarahaye Kambanda imbabazi wamuhekuye ngo yabikoze mu rwego rwo gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwerekana ko amahoro ari ngombwa, kandi ko inabi idakosorwa n’indi.

 Nyiramatabaro Jeanne d’Arc yagize ati: “Kambanda ni umuturanyi wanjye, akaba n’umwe mu baje gukora Jenoside mu muryango wacu, yarireze yemera icyaha, ariko nanone yasabwaga kwishyura ibintu byacu yasahuye muri Jenoside, nyuma yo kubona ko nta bushobozi kandi akaba yarahindutse, ubu nahisemo kumubabarira, ubu turasabana, ntabwo nabura ikintu agifite ngo nkibure cyangwa se ubuhinge bunanire ahari kuko aza kumpa umubyizi.”

Nyiramatabaro akomeza avuga ko ibyo yakoze byose abikesha ubwiza bw’igihugu cy’u Rwanda, bihereye ku buyobozi bw’Akarere ka Gakenke ngo kakomeje kubashishikariza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubabarira ngo ibi bikaba byaranyuze mu mahugurwa bagiye babona ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye

Yagize ati: “Njyewe mu by’ukuri numvaga ko ntashobora gusangira cyangwa se ngo mbe nahirahira ngo mpe imbabazi uwo ari we wese wakoze Jenoside, ariko naje gusanga inabi idakosozwa indi mpitamo guhoberana na Kambanda kuko  ibyo adukorera ubu mu bwumvikane njye mbona birenze indishyi yari kumpa kimwe no kuvuga ngo nawe yicwe, nabonye inyungu ari imbabazi gusa.”

Kambanda Godefroid, ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 61, avuga ko yishimira gahunda nziza yafashwe na Leta yo kugerageza guhuza abakoze Jenoside mu 1994, n’abo bayikoreye, ngo kuko byari ibintu bikomeye kugira ngo uwakoze Jenoside yongere kuvugana n’abo yayikoreye, ikindi yishimira ngo gahunda nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Ndi umwe mu bantu bagiye gusahura no kwica mu muryango wa Nyiramatabaro, ibi narabyemeye mbisabira imbabazi, bankatira igifungo cy’imyaka umunani ndetse nkora n’insimburagifungo, ubwo rero icyari gisigaye ni ukwishyura imitungo ndetse n’ibyo nangije ubwo najyaga kwica umuryango we, naramwegeye musaba imbabazi mubwira ko nta bushobozi, yaranyumvise, ariko icyari gisigaye ni uko amategeko akurikizwa kandi imbabazi ntizikuraho icyaha”.

Kambanda akomeza avuga ko mu byo yagombaga kwishyura umuryango wa Nyiramatabaro byari birenze ubushobozi bwe ariko ngo imbabazi yasabye akazihabwa zishyuye byose aha ngo akaba ariho ahera akomeza gusaba abari mu igororero bazira icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko badakwiye gukomeza kwinangira, ahubwo bakwiye kwemera icyaha bagasaba imbabazi

Yagize ati: “Mu byo nagombaga kumwishyura mu bushobozi ntafite no mu gihe cy’imyaka 1000 ntabwo nazabona; yarambabariye ubu tubanye neza, nsaba ko abakoze Jenoside ndetse bakangiza imitungo yabo kwegera abo bakoreye ibyaha bakabasaba imbabazi kuko igisigaye ni ukoroherana no kubaka igihugu kitagira Jenoside n’ivangura ukundi”.

Byungura ni umwe mu bafungiwe icyaha cya Jenoside, akaba ari umuturanyi w’iyi miryango ya Nyiramatabaro na Kambanda; nawe ashimangira ko kwirega ukemera icyaha ugasaba imbabazi byubaka cyane, kandi bibohora nyirukubihabwa n’ubitanga

Yagize ati: “Gusaba imbabazi birakubohora, ukanisanzura muri sosiyete ugakomeza ukubaka u Rwanda, abahawe imbabazi babayeho neza nta rwikekwe mu gihe abanangiye bakomeje gukora uburoko nkanjye nafunzwe imyaka 7, ariko nasanze gusaba imbabazi ari ingenzi iyo bitaba ibyo mba naraheze mu igororero”.

Kugira ngo iyi gahunda yo kubarira no kwiyunga igerweho kandi, amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agera kuri 88, yabigizemo uruhare muri aka karere ka Gakenke.

Ikindi ni uko kugira ngo ikibazo kirebana n’abangije imitungo cyangwa se bakaba barasahuye, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, ubuyobozi bubigizemo uruhare bwahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe habaho kwishyurana ndetse  n’imbabazi ku byemezo byafashwe n’Inkiko Gacaca.

Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke rwubatse muri Buranga ruruhukiyemo imibiri isaga 1 886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE