Gakenke: Ntibakibona imineke n’urwagwa kubera Kirabiranya yibasiye insina

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rusasa bavuga ko kuri ubu indwara ya Kirabiranya yongeye kwibasira insina zabo irimo kubateza igihombo gikabije, aho batakibona imineke itanga umutobe n’urwagwa kubera ko insina zitacyana ngo zitange ibitoki.
Abo bahinzin kandi bavuga ko batakibona ibitoki byo kurya cyangwa kugurisha, ari na yo mpamvu bataka igihombo gikomeye ubwo burwayi bukomeje kubatera.
Mbarushimana Enock yagize ati: “Reba izi nsina zacu zose zigenda zirabirana. Ujya kubona amakoma atangiye kumera nk’ayo bapfundikije inkono mu gihe gito ukabona umuvovo na wo ubaye nk’uwo batwitse, waba utabitemye bikigusha kandi yo ugeze ku muvovo usanga unuka cyane, ibi biri kutugiraho ingaruka cyane.”
Akomeza avuga ko kuri ubu Kirabiranya yabangirije urutoki ku buryo nbamwe batari batanga amafaranga y’ubwisungane u kwivuza.
Yagize ati: “Ubundi iyo nenze umutobe inshuro imwe nkuramo amajerekani 6. Ayo rero nkuramo ubwisungane mu kwivuza, amafarangsa y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’umunyeshuri none ubu ubwo umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2024. Ugira ngo bizatworohera ko ubu tugiye kwishora mu myenda tuzishyura bitugoye?”
Mukandekezi we avuga ko babuze umuti urambye wo guca burundu Kirabiranya kuko amaze kurandura urutoki inshuro eshatu ariko ntabwo Kirabiranya ijya icika burundu.
Yagize ati: “Muri uyu murima ni inshuro ya gatatu ntema insina nzirandura burundu nongera kuzitera ariko buri gihe nabuze uko nayica burundu. Umubyare ujya kugira ngo urana ugahita urabirana, igitoki ugasanga ni igitiritiri. Twifuza ko inzego zishinzwe ubuhinzi zatwegera zikadufasha kubona igisubizo kirambye cy’iyi ndwara.”

Slyvain Niyibizi, impugukuke mu by’ubuhinzi akaba n’umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuhinzi, avuga ibimenyetsso by’iyi ndwara uburyo yandura n’uburyo yirindwa.
Yagize ati: “Kirabiranya (Banana Xanthomonas Wilt) buriya ni indwara iterwa na bagiteri bita Xanthomonas campestris PV Musacearum, ikaba ikwirakwira mu gihe inzuki zirimo guhova ziva mu murima zijya mu wundi, kimwe n’ibikoresho byakoreshejwe mu mirima ifite uburwayi bwa kirabiranya”.
Avuga ko mu kuyirinda bisaba kwitwararika cyane mu gihe umuhinzi ashaka kugira umusaruro ukomoka ku nsina mwinshi kandi mwiza.
Yagize ati: “Umuhinzi agomba gutera insina yizeye ko ayikuye mu murima udafite ubwandu, umuhinzi agomba kwirinda kugendagenda mu mirima yafashwe na kirabifanya, insina zafashwe zirarandurwa zigatabwa, mu gihe umurima wose wafaswe insina zirarandurwa umurima ukongera guterwamo insina nyuma y’amezi atandatu kuko insina zirwaye aho zatabwe ziba zimaze kubora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, we avuga ko atari azi ko muri uyu Murenge Kirabiranya yagezemo ariko ngo bagiye gukurikirana iki kibazo ari kumwe n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere.
Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi ko muri uyu Murenge wa Rusasa iyi ndwara yahageze kuko igenda yimuka; ariko tugiye kwegera abaturage tubagire inama y’icyakorwa gusa iyo insina zafashwe zirarandurwa. Abahinzi bakomeze ingamba zo kwirinda no kuyikumira harimo gukata imikanana nyuma y’uko igitoki gisohoka mu muvovo kimaze kwana, kuko inyoni n’inzuki na zo ari kimwe mu bikwirakwiza iyi ndwara.”
Abahanga mu buhinzi bw’insina bavuga ko uretse kuba umuhinzi yarandura insina zafashwe nta kindi yakora. Iyi ndwara yatangiye kugaragara cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2012 mu Turere tumwe na tumwe harimo n’utw’Intara y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko iyi ndwara ya Kirabiranya y’urutoki yaturutse muri Ethiopia no hanze yayo, iza kugaragara mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Uganda na Tanzania guhera mu mwaka wa 2001.