Gakenke: Muzo bishimira ko bahawe umuriro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke, bavuga imyato gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi mu bice yari atarageramo, bavuga ko yabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara, haba mu bukungu, uburezi n’ikoranabuhanga.
Aba baturage bavuga ko mbere batarabona umuriro w’amashanyarazi bari mu icuraburindi, ariko kuri ubu ngo byatumye bahindura imibereho, harimo kwihangira imirimo n’ibindi.
Ni umuriro wagejejwe mu bice bitandukanye by’uwo Murenge binyuze muri gahunda ya kugeza amashanyarazi kuri bose, waje ari igisubizo ku baturage bari baramaze igihe kinini bacana udutadowa n’ibishishimuzo.
Benimana Jean de Dieu, utuye mu Kagari ka Muyando, umurenge wa Muzo, yavuze ko ubu batangiye gutekereza ibikorwa by’iterambere bikoresha amashanyarazi.
Yagize ati:“Kera byari bigoye cyane. Ntabwo twabashaga gucana televiziyo cyangwa ngo abana bige nijoro. Ubu amashanyarazi yaratwegereye, ntitukigenda mu mwijima, twasezereye akatadowa, turashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje kuzana amashanyarazi ino, kuko kuri ubu twatangiye gutekereza imishinga y’ubucuruzi ishingiye ku mashanyarazi, nko kuzana ino insyo z’ibinyampeke.”
Umwe mu basore bo mu Murenge wa Muzo, Twahirwa Jean Claude avuga ko kuva umuriro w’amashanyarazi wagezwa iwabo batakijya gushakira akazi mu rugo, ashingiye ko kugeza ubu afite Cybercafé.”
Yagize ati: “Kuva amashanyarazi yagera muri ibi byaro byacu nta muntu n’umwe w’umusore ukijya mu mujyi za Musanze na Kigali ngo agiye gushakayo imirimo igendanye n’ibisaba amashanyarazi kuko ino twarayabonye nkanjye byampinduriye ubuzima kuko nkora serivise z’irembo, bagenzi banjye bize umwuga barasudira.”
Uwitonze JanNine na we yagize ati: “Ubu twajyaga kwiyogoshesha tukajya mu mujyi wa Gakenke, nabwo dukoze ingendo ndende kuri ubu rero biroroshye, nkanjye nabyungukiyemo kuko nize gutunganya imIsatsi mara imyaka nta kazi ariko ubu nashinze salo yanjye ndakora mu gihe hari bagenzi banjye twiganye bahise bajya gukorera i Kigali”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko amashanyarazi ari inkingi y’iterambere ry’umuryango nyarwanda, agasaba abo yagezeho bose gukomeza kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati: “Mu gihe dukomeje gahunda yo kugeza umuriro mu Midugudu yose mu Karere kacu, dusaba buri wese kubyaza umusaruro amahirwe y’ibyiza bikorwa bikoreshejwe amashanyarazi, kandi buriya ahari amashanyarazi ibikorwa remezo bijyanye n’amashuri, amavuriro, ubucuruzi biza byiyongera bikazamura imibereho.”
Raporo ya Rwanda Energy Group (REG) yerekana ko kugeza muri Gashyantare 2025, Akarere ka Gakenke kari ku ijanisha rya 99.7 %, ry’ingo zifite amashanyarazi, mu gihe ku rwego rw’Igihugu ari 82.2 %.

Albert says:
Nyakanga 3, 2025 at 8:30 amMwaramutse neza mudufashe isantere ya karyango ibone umuriro kuko nimwicuraburindi.