Gakenke: Iyubakwa ry’ikiraro cya Cyangoga kizoroshya imigenderanire

Iyubakwa ry’ikiraro cya Cyangoga gihuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke cyambuka umugezi wa Mukungwa, ryitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire, hagati y’abatuye utwo Turere.
Hagati aho byabangamiraga abana kujya ku ishuri kimwe no ku babyeyi babaga basabwa gushakisha ibiceri byo kwishyura ubwato ngo bambuke bajye ku ishuri.
Kurubone Pheneas we avuga ko baruhutse gushakisha igiceri cya buri munsi ku mwana.
Yagize ati: “Ubu turimo gushima cyane kuko iki kiraro kije kuturuhura imvune y’amafaranga twatangaga buri munsi kugira ngo bambuke mu bwato nkanjye natangaga amafaranga 800 ku munsi kuko mfite abana 4 biga nishyuraga 400 mu gitondo na nimugoroba, ngaho nawe kuba ku kwezi ubwo aba ari angahe, ubu ngiye kujya nyazigama.”
Akomeza agira ati: “Ndetse ngira ngo urabyibonera ko na kariya kararo k’imbaho ubona bashyizeho ngo kabe kifashishwa kugira ngo twambuke katangiye gutanga umusaruro, ubu imyaka yacu yari yaraheze mu ngo zacu, aho ikilo cy’igitoki cyari kigeze, ku mafaranga 150, mbese ubu ikiraro cyari cyarabangamiye imigenderanire y’Uturere twa Nyabihu na Gakenke, udashoboye kuzenguruka ntabwo yagutahiraga ubukwe cyangwa se umaze kwisomera agacupa ke kwambuka kubera bigoranye akarara rimwe na rimwe nta n’amafunguro ahagije, bikakubarisha nabi.”
Munyawera Jean wo mu Kagari ka Rurengiri wahawemo akazi ndetse akaba ari n’umwe mu baturage bakoreshaga iki kiraro avuga ko kiriya kiraro kibafitiye inyungu
Yagize ati: “Icya mbere ni umutekano w’abambuka uyu mugezi wa Mukungwa; ni ibyishimo byinshi cyane kuko ubu twabonye hano akazi, amafaranga mbonyemo ndayikenuza mu mezi asaga 3 maze nkora hano nakuyemo amafaranga y’ishuri ry’umwana ndetse ngura n’ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 100, urumva ko twatangiye kubona inyungu z’iki kiraro, ikindi ni uko ubu dutegereje ingurane kandi nazo tuzazibyaza umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime Francois, avuga ko kiriya kiraro cya Cyangoga kuva cyangizwa n’imvura idasanzwe igateza ibiza muri Gicurasi 2023, abagikoreshaga bahise batangira kugira imibereho mibi.
Yagize ati: “Iki kiraro kimaze gusenywa n’ibiza abaturage bahise batangira kubaho mu buzima bubi cyane, abanyeshuri kwiga byari ikibazo kuko hari abatarajyaga kwiga urumva umugezi wuzuye amazi ntawakwemera ko abana banyura mu mazi kuko hari aho byagaragaye ko bavogeraga, ubu rero turizera ko igisubizo kirambye cyabonetse, ahubwo ndasaba abaturage kuzabungabunga neza kiriya kiraro birinda kugisenya.”
Imirimo yo kubaka icyo kiraro cya Cyangoga yatangiye mu ku wa 23, Nzeri 2024, kikazuzura gitwaye 205 949 582 z’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko kizaba cyuzuye muri Gashyantare 2025.
Ikindi ni uko kuri ubu kubera imyuzure umugezi wa Mukungwa hafi ya Cyangoga wahaciye undi muyoboro w’amazi na wo Akarere kuri ubu kari kuhubaka ikiraro mu rwego rwo kugira ngo batazubaka ikiraro kinini uwo mugezi wundi wavutse utazabangamira abagenzi.
Icyo kiraro kizaba cyubatse mu kirere ku burebure bwa metero 70 z’uburebure.
Amasezerano yo kubaka iki kiraro ahuriweho n’Uturere 2 ari two Nyabihu na Gakenke; ndetse na Bridge to Prosperty yashyizweho umukono ku wa 16, Nzeri 2024, imirimo yo kucyubaka igeze ku gipimo cya 63%.
Imibare igaragaza ko Akarere ka Nyabihu kashoyemo angana na 39 137 019, Gakenke 39 137 019, Bridge Prosperty 127 675 534 z’amafaranga y’u Rwanda.

