Gakenke: Inzu y’ababyeyi ya Rutake yabarinze kubyarira mu nzira

Ababyeyi bamaze gusezera ku ngendo ndende bakoraga bajya kubyarira kwa muganga, nyuma y’uko ku kigo nderabuzima cya Rutake hubatswe inzu y’ababyeyi ifasha abategereje kwibaruka, binabarinda kubyarira mu nzira kimwe no mu ngo.
Abo babyeyi bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Janja, bavuga ko mbere bajyaga kubyarira kure, bamwe bakabura uburyo bwo kugera kwa muganga ku gihe, bikabagiraho ingaruka zirimo gupfusha abana cyangwa ababyeyi bakaba bahasiga ubuzima.
Nyiransabimana Joseline, umwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge, yagize ati: “Ubu twararuhutse. Twajyaga kubyarira Mataba, ni urugendo rw’amasaha atatu. Abafashwe n’inda nijoro, imisozi y’iwacu ibabuza kugera kwa muganga ku gihe. Hari abapfiraga mu nzira, abandi bakabyarira mu ngo. Ariko ubu, kubera inzu y’ababyeyi ya Rutake, dutegereza turi hafi y’abaganga, bituma turushaho kugira icyizere cyo kubyara neza no kurindwa ibyago.”
Abagabo na bo bavuga ko batewe ishema n’icyo cyemezo cy’ubuyobozi, kuko byabahaye amahoro mu rugo no mu miryango, nk’uko Niringiyimana Albert, umugabo wo muri Janja abivuga.
Yagize ati: “Twakundaga guhaguruka nijoro tujyanye abagore bacu ku bitaro bya kure. Twagendaga dusitara ku mabuye, tugaca mu nzira zitameze neza, byanateraga amakimbirane iyo utifatanyaga n’abandi guheka umubyeyi bagucaga amande. Ariko ubu, gusura umugore wabyaye ni hafi, nta mpungenge zikiriho.”
Harerimana Jean Pierre, umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima, avuga ko inzu y’ababyeyi yazanye impinduka nziza, kandi iruhura umubyeyi kubyara yakoze ingendo ndende
Yagize ati: “Inzu y’ababyeyi yatumye twagura serivisi, tubasha kwakira neza ababyeyi bitegura kubyara. Mbere, abana n’ababyeyi bararaga ku gitanda kimwe, bishobora guteza indwara. Ubu turabakangurira kudapfusha ubusa amahirwe bahawe, bakabyarira kwa muganga kandi bakitabira gahunda ya mituweli.”
Icyo kigo nderabuzima cya Rutake, kimaze imyaka 21 gikorera mu Murenge wa Janja, kikaba gitanga serivisi ku baturage 856 bo mu Tugari twa Karukungu na Gashamba, ndetse no mu Mirenge iyegereye.
Kugeza ubu, icyumba cy’ababyeyi cyakira abantu 25, kivuye kuri 5 cyakiraga mbere y’iyubakwa ry’iyi nyubako nshya.
Raporo yakozwe n’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC mu Gushyingo 2021 igaragaza ko 94% by’ababyeyi babyariye mu bigo nderabuzima, ibitaro cyangwa amavuriro, mu gihe 6% babyariye mu ngo cyangwa ahandi hitaruye.