Ikiraro cyo mu kirere gihuza Gakenke na Nyabihu cyatangiye gutakaza imbaho

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bakoresha ikiraro cyo mu kirere; cya Bukeri barifuza ko cyasanwa kuko cyasaje ku buryo hari imbaho zigikoze zigenda zihanuka.

Icyo kiraro gihuza Umurenge wa Mugunga muri Gakenke na Shyira yo muri Nyabihu, bavuga ko batewe impungenge n’uko kigenda gisasa hakaba ngo hari bamwe muri bagenzi babo bagwaho kubera imbaho zigenda zivaho, umugenzi amaguru ye agateberamo, bifuza ko cyasanwa.

Bamwe mu bavuganye na Imvaho Nshya, bavuze ko kubera ko imbaho zigenda zivaho hari ubwo ngo bajya kwambuka hakaba ubwo amaguru yabo atebeyemo, bakavuga ko hatagize igikorwa, abantu bapfiramo.

Uwingabire Jeannine wo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yagize ati: “Iki kiraro kidufatiye runini kuko ni ho twambukira tujya muri Nyabihu mu isoko rya Vunga ndetse no kujya kwivuza ku bitaro bya Shyira, cyatangiye gutobagurika kuko imbaho zo hasi zigenda zivaho, mu kwambuka amaguru akagenda ateberamo bakagwa bagasigara banagana hejuru y’ikiraro, twifuza ko cyasanwa.”

Hakolimana Alphonse wo mu Murenge wa Shyira muri Nyabihu avuga ko kiriya kiraro kititaweho mu minsi mike isuri nayo yakongera ikagitwara.

Yagize ati: “Iki kiraro cyo mu kirere usanga ari kimwe mu gifasha abaturage bo muri Nyabihu na Gakenke mu iterambere, abanyeshuri bo muri Gakenke baza kwigira ino kandi hari imyaka yo muri Gakenke itaboneka iwacu ni ho tujya kuyigura, muri rusange cyoroheje ubuhahirane kandi gifite uruhare mu iterambere ryacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bugiye kureba ko iki kibazo cyabonerwa umuti.

Yagize ati: “Muri Kamena 2023 iki kiraro cyari cyarasanwe ndetse hongerwamo ibindi bikoresho, ku bufatanye bw’uturere twa Nyabihu na Gakenke, ubwo rero cyatangiye kugaragaza utubazo two gusaza turongera twicare hamwe (Nyabihu na Gakenke) n’umufatanyabikorwa Bridge to Prosperty (B2P) gisanwe mu minsi iri imbere.”

Ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Mukungwa kikaba gifite metero zisaga 100, kugeza ubu bimwe mu byuma n’imbaho zikigize bigenda bisaza bikanagana hejuru; ibindi bikagwa mu mazi, ibi rero bituma umuturage yiyemeza gutaha ku manywa kugira ngo amaguru ye ataza guteberamo.

Iki kiraro cyatangiye gusaza ku buryo imbaho zacyo zatangiye gutakara
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Gicurasi 6, 2025 at 8:45 pm

abagikoze nabi bagisubiremo vuba na bwangu. igikorwa rusange ntigikinirwaho. ubutaha bajye bakora ibyo bazi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE